Perezida Kagame yaganirije abanyeshuri ba kaminuza Tufts ku ntambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere

Mu ruzinduko yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika tariki 22/04/2014, Perezida Paul Kagame yaganirije abanyeshuri ba Kaminuza ya Tufts, abereka ishusho y’aho u Rwanda rumaze kugera mu iterambere mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’aba banyeshuri, ni kimwe mubyo yagiranye n’abandi banyeshuri baza Kaminuza muri Boston, aho yabaganirije uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yo mu 1994.

Perezida Kagame yerekanye uko ibihugu by’I Burayi byagize uruhare runini mu itegurwa rya Jenoside yabaye mu Rwanda, anerekana uruhare rw’umuryango mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora ngo uhagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Perezida Kagame atanga ikiganiro muri kaminuza ya Tufts.
Perezida Kagame atanga ikiganiro muri kaminuza ya Tufts.

Yerekana inkomoko ya Jenoside yabaye mu Rwanda, Perezida Kagame yabwiye abanyeshuri ko yahemberewe n’amako yazanywe n’abakoloni b’Ababiligi, ngo ibi bigashyirwa mu bikorwa na Kiliziya Gatolika.

Perezida Kagame kandi yasobanuye impamvu Jenoside yabaye mu Rwanda yitwa ko ari iyakorewe Abatutsi, avuga ko impamvu ari uko hari ubwoko bumwe bwatotezwaga buvutswa icyo buri cyo.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yitwa gutyo kuberako wari umugambi wa gutsemba iki igice kimwe cy’abantu, kubera ko bakomokaga muri icyo kiciro. Ntabwo bwari ubwicanyi butateguwe”.

Asobanura urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu bwiyunge, Perezida Kagame yasangije aba banyeshuri ibyo Abanyarwanda bahisemo kugirango babashe gukomeza kubaho.

Ati: “Nyuma y’1994, twacyuye Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri n’igice bagaruka mu gihugu. Twahisemo kubaka igihugu gishya Abanyarwanda bose bisangamo, barimo n’abari bamaze guhunga nyuma ya Jenoside.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rubicyesha imbaraga n’ubushake by’Abanyarwanda.

Abajijwe ikibazo ku isomo amahanga yaba yarakuye kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, Perezida Kagame yasubije ko ibirimo kubera hirya no hino ku isi byerekana ko isi igifite isomo ryo kwiga, aho yasabye ko aha ari naho hagomba kuva ibisubizo.

Ikiganiro cya Perezida Kagame muri kaminuza ya Tufts cyitabiriwe ku bwinshi.
Ikiganiro cya Perezida Kagame muri kaminuza ya Tufts cyitabiriwe ku bwinshi.

Ati “Iyo bitaba imbaraga z’Abanyarwanda ubwabo mu kwiyubakira igihugu gishya, umusada uturutse hanze ntabwo wari gutanga umusaruro nk’uwabo. Ejo hazaza turimo kubaka mu Rwanda n’Afurika, ni ukugirango uyu mugabane ukomeze kurushaho gukomera no kwigira. Twe muri Afurika, dufite inshingano nyayo yo kubaka umugabane ufite aho uhagaze.”

Perezida Kagame yagize icyo asubiza abanyeshuri ku matora yo muri 2017

Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ngo
Perezida Kagame yanabajijwe kandi anagira icyo asubiza abanyeshuri kubijyanye nuko yaba azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma y’uko manda ye irangiye mu mwaka w’2017.

Aha Perezida Kagame yabwiye abanyeshuri ko hakiri kare kuba yatangaza niba azongera akiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu, anongeraho ko “uko bizagenda bizajyana n’ibisobanuro”.

Umwe mu banyeshuri ba kaminuza ya Tufts abaza Perezida Kagame ikibazo.
Umwe mu banyeshuri ba kaminuza ya Tufts abaza Perezida Kagame ikibazo.

Yagize ati: “Nakomeje kubazwa igihe cyangwa niba nzava ku buyobozi kuva igihe natangiriye. Bimeze nk’aho ndiho kugira ngo mveho. Nyamara ndi ku buyobozi kugira ngo nkorere Abanyarwanda. Sinzi niba hari ikindi nabongerera kuri ibyo, ariko reka dutegereze turebe uko bizagenda mu gihe dukomeje. Ikizaba cyose tuzatanga igisobanuro kuri cyo.”

Perezida Kagame yanasuye MIT

Kuri uyu wa kabiri kandi, perezida Kagame yasuye kaminuza ya Massuchusetts Institute of Technology (MIT), aho yatambagijwe ibice bitandukanye by’iri shuri birimo igice kigisha ibijyanye n’ahapimirwa iby’ubumenyi bw’ikirere n’ibindi. Nyuma yaho kandi Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakozi b’iyi Kaminuza bo mu ishami ry’ingufu, Icungamutungo n’Iterambere.

Mu gutangira ibi biganiro, umuyobozi w’iyi Kaminuza, Rafael Reif, yavuze ko bifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka kunshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida Kagame yerekwa ibikorerwa muri kaminuza ya Massuchusetts Institute of Technology (MIT).
Perezida Kagame yerekwa ibikorerwa muri kaminuza ya Massuchusetts Institute of Technology (MIT).

Ibi biganiro bagiranye na perezida Kagame byibanze ahanini no kurebera hamwe uburyo umubano w’u Rwanda n’iyi Kaminuza wakomeza, n’uburyo umubare w’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri iyi Kaminuza ya Massachusetts wakwiyongera.

Kugeza ubu, imishinga itandukanye yaratangijwe mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kaminuza ya Massachusetts, aho twavuga nka Rwanda-MIT Climate Observatory Project na iLab-Africa Project.

Umwe mu Banyarwanda biga muri MIT asobanurira Perezida Kagame ibyo biga.
Umwe mu Banyarwanda biga muri MIT asobanurira Perezida Kagame ibyo biga.

Rwanda-MIT Climate Observatory Project, ni umushinga ugamije kongera ingufu n’ubumenyi mu bijyanye no gupima imihandagurikire y’ikirere, no gukusanya ikigereranyo cy’imyuka ihumanya ikirere.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka