Umuhanzikazi Sacha Kat yaba atwite inda y’amezi ane

Nyuma y’igihe kinini umuhanzi Isaro Sandrine wamenyekanye ku izina rya Sacha Kat atigaragaza mu ruhando rwa muzika, hari amakuru ari kuvugwa ko yaba atwite.

Aya makuru amaze igihe gito atangiye kuvugwa. Umwe mu babivuga yemeza ko yamwiboneye n’amaso ko koko atwite.

Twavuganye n’umwe mu nshuti za hafi cyane za Sacha Kat kuri uyu wa mbere tariki 21.4.2014, ariko akaba atifuje ko amazina ye atangazwa, adutangariza ko koko uyu muhanzikazi atwite. Yagize ati: “Nibyo koko Sacha aratwite gusa nta byinshi nakubwiraho unyihanganire”.

Sacha Kat Mohamed.
Sacha Kat Mohamed.

Mu kiganiro gito twahise tugirana na Sacha ku murongo wa telefoni ntiyagize byinshi adutangariza gusa atubwira ko impamvu atakigaragara muri muzika ari uko ahugiye mu bintu byinshi. Tumubajije igihe azagarukira muri muzika atubwira ko bizaterwa n’igihe ibyo bintu bizarangirira.

Yagize ati: “Ubu ndi mu bintu byinshi niyo mpamvu ntakigaragara gusa ntabwo nzi igihe bizarangirira, nibwo nzagaruka”.

Sacha Kat.
Sacha Kat.

Sacha Kat yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Igikwiye” yakoranye na Danny Nanone. Nyuma y’iyi ndirimbo byavuzwe cyane ko yaba akundana na Danny Nanone ariko bombi bakabihakana nyuma biza kurangira akundanye na Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, gusa nawe bimaze iminsi bivugwa ko batagikundana n’ubwo hirya no hino mu bitaramo bagaragara bari kumwe.

Mbere y’uko yinjira mu buhanzi, Sacha Kat yari yaramenyekanye yamamariza MTN akaba yaranigeze kuba Miss (nyampinga) MTN.

Sacha Kat yanamenyekanye yamamariza MTN.
Sacha Kat yanamenyekanye yamamariza MTN.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

jyenda bona unomukobwa gutwarinda byaba bitaramutunguye kabisa gusa jyendamwifuriza kuzaruhuka neza imana imuruhure neza

byukusenge fidele yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

wasanga aribyo

PATRICK yanditse ku itariki ya: 4-05-2014  →  Musubize

Mwaramutse? Icyombona Nuko Uwo Mukobwa Ibyo Yakoze Bitamutunguye Kuko Mbona Asa numuntu Ujijutse Bityo Abantu Nibareke Kuvugamenshi !!!

Eryse yanditse ku itariki ya: 4-05-2014  →  Musubize

Buriya hari umu General umwibitseho tout!!! Abafite inkwi barya ibiryo nka biriya byahiriye muri MTN nyine.

Hirwa yanditse ku itariki ya: 2-05-2014  →  Musubize

ahybwo se umukobwa nkuriya adatwise urumva ataba atera umwaku reba nawe ukuntu aba yambaye ubwo se muri kumwe yakwambara gute?uretse ubusa kandi ni mwiza urumva ko ntakundi byarangira keretse umbwiye ko nta mu type umureba kandi abatype nabo ndabazi kumwana nkuriya.gusa nukuntu birangira atubatse akabyara nta gahunda ariko ntawamenya ashobora no kuba aribyo ahisemo kubyara ntabyo kurongorwa.

sasha fan yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

ntagitangaza kirimo ahubwo yariyaratinze, ahubwo mumucunge atayikuramo kuko uwonguwo zavuyeho abakobwabarabakera.murakoze

deborah yanditse ku itariki ya: 30-04-2014  →  Musubize

Umukobwa ni ubyara ikibi nuburyo babyaramo

Cyusacyabo yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

ahubwo njye uko mubona gutwita nta gitangaza kirimo ahubwo iyo adatwita mibyo byari gutangaaza abantu

john yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

birababaje pe!

Ludmilla yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Mwiriwe,twabasaba,amakuruyabahanzi?Agezweho?Sawamugiri,ijororyiza!!

Isintigiruwayoshadarake yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

mbanje kubasuhuza bajyebagaragaz,ukuri ntaw,uhish,umwots,inzuyahiye.....

emille yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

mbega umwali wipfushije ubusa we!!!ukuntu yari keza cyane!!!ariko njya numva ngo no kwiga ntiyabirangije ngo yagarukiye mu mwaka wa kabiri secondaire!niba aribyo byaba bibabaje!yiyangirije ubuzima kandi ndabona akiri muto disi!

Love yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka