Gicumbi: Barwanye bapfa ubucuruzi bw’inka kugezaza aciye ugutwi mugenzi we

Rugambwa na Habineza bo mu mudugudu wa Ntonyanga akagari ka Cyamuhinda murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi barwanye bapfuye ubucuruzi bw’inka maze uwitwa Rugambwa akomeretsa Habineza mu mutwe kuburyo bukabije ndetse aranamuruma amuca ugutwi.

Abo bagabo bose bakora akazi ko gushakisha abaguzi b’inka ngo baje guhurira ku inka imwe maze umwe aza guca inyuma undi agereka amafaranga menshi bituma undi arakara maze baba bafatanye mu mashati; nk’uko bisobanurwa na Kamuhire Dieudonne uyobora umurenge wa Muko.

Byaje kuvamo imirwano ikomeye maze bombi barakomeretsanya. Bahise bagezwa kwa muganga ngo bitabweho ariko uwakomerekeje cyane ariwe Rugambwa azashyikirizwa inzego za polisi kugirango akurikiranwe.

Umunyamaanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko atanga ubutumwa ku baturage bakunze kurangwa n’urugomo ko bareka kwihanira kuko bihanwa n’amategeko kandi bigatera amakimbirane mu bantu.

Asaba abakirangwa n’uwo muco wo kwihanira ko bawucikaho ndetse ibyabananiye kubyikemurira bakabishyikiriza ubuyobozi bukafasha kubikemura.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka