Kivuruga: Barinubira gukora banyagirwa n’imvura

Bamwe mu baturage barema isoko rya Kivuruga ubusanzwe rirema kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu, bavuga ko batishimiye uburyo akazi kabo k’ubucuruzi kabangamirwa n’imvura bitewe n’uko isoko ryabo ritubakiye.

Ubwo Kigali Today yabagendereraga kuri uyu wa Gatandatu tariki 19/4/2014, imvura yari yaramutse igwa kandi nabo bagomba kurema isoko n’ubwo biba bitoroshye, nk’uko babisobanura.

Abakiriya n'imitaka mu isoko baba banyuranamo.
Abakiriya n’imitaka mu isoko baba banyuranamo.

Jean de Dieu Gasirikare, umucuruzi muri iri soko rya Kivuruga, avuga ko bidakunze kuborohera mu bihe by’imvura kuko ibicuruzwa byabo bihangirikira bigatuma bahomba.

Gasirikare akomeza avuga kandi ko hari n’igihe umuntu azakurema isoko agataha nta kintu agurishije bitewe n’imvura iba yaguye mu gihe we aba yatanze umusoro byose bikiyongera ku gihombo umucuruzi ukorera mu isoko rya Kivuruga agira.

Ati “ Aya mafaranga dutanga tuba duhohotewe kuko urabona ntasuku irimo, imvura iranyagira kandi nkubu namaze kuyatanga kandi ngiye gutaha ntakintu ncuruje ntanimbabazi bangirira.”

Uwo mukiriya yishuye ipantaro anyagirwa.
Uwo mukiriya yishuye ipantaro anyagirwa.

Doretia Nsababera nawe n’umucuruzi ukunda kurema isoko rya Kivuruga, nawe yemeza ko badakunze kworoherwa mu gihe cy’imvura kuko banyagirwa kandi bikanabaviramo kubura abakiriya.

Bamwe bahahira muri iri soko nabo bemeza ko badakunze kworoherwa no guhahira mu isoko rya kivuruga, mu gihe imvura yaguye kuko baba batinya kuza kubura aho bugama bagahitamo kureka kujyayo, nk’uko babibwiye kigali Today.

Umwe mu mihanda igana kw'isoko rya Kivuruga.
Umwe mu mihanda igana kw’isoko rya Kivuruga.

Janvier Nteziryayo avuga ko kugira ngo umuguzi abone icyo akeneye haguye imvura bidakunze gushoboka, kuko abacuruzi baba bajyanye ibicuruzwa byabo kugirango bitangirika.

Ati “Nkatwe tuba twaje kugura, kugirango wongere uhure n’umucuruzi ufite icyo washakaga biba bikomeye.”

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kivuruga, Justin Kalisa Ngirumpatse, avuga ko ikibazo cy’isoko rya Kivuruga kizwi kandi cyamaze no kwigwaho, kuko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha byemejwe ko rizaba ririmo.

Ati “ Bihangane bashonje bahishiwe umwaka utaha isoko rizaba ririmo kwubakwa rwose.”

Kubijyanye n’umusoro bakwa Kalisa avuga ko imisoro yo aringombwa gusa bagasiba gutanga nkayo batanga mw’isoko ryujuje ibyangombwa.

Ati “Imisoro yo ningombwa nabo nago basora nkayo muryubatse kuko batanga ayiseta magana abiri mugihe hari isoko ryubatse batanga amafaranga menshi, birumvikana ko na karere kahahombera kubera ritubatse.”

Umurenge wa Kivuruga utuyemo abaturage barengaho gato ibihumbi 18 batuye mu tugari dutanu n’imidugudu 28.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka