Musanze: Abayobozi 6 bakurikiranyweho imikoranire na FDLR

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babiri n’abandi babiri b’utugari bo mu Karere ka Musanze batawe muri yombi n’inzego z’umutekano kugira ngo babazwe ku kijyanye n’imikoranire yabo n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe n’abayobozi ba gisivili na gisirikare bo mu Karere ka Musanze mu nama y’umutekano yahuje abayobozi batandukanye n’abikorera yabaye kuri uyu wa Kane tariki 17/04/2014.

Inzego z’umutekano zafashe uwari umuyobozi w’Umurenge wa Muko, Ndahiro Amiel n’uw’Umurenge wa Gashaki, Nduwayezu Jean Marie Vianney ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tubiri two mu Murenge wa Gashaki.

Uretse aba bayobozi, abashinzwe umutekano bataye muri yombi kandi Perezida w’inama njyanama y’Umurenge wa Gashaki, Kanaburenge Francois na Muganijimana Faustin wari ukuriye ibiro by’ubutaka mu Karere ka Musanze bose bakurikiranweho gukorana na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere, Madame Mpembyemungu Winnifride yihanangirije abantu bamubwira ngo niyihangane kubera abakozi b’akarere ayobora bafashwe, yavuze ko akomeye kuko bashoboraga guhungabanya umutekano muri rusange n’uwe by’umwihariko nk’uko byageze ubwo bateraga gerenade iwe.

Abantu babarirwa mu majana bitabiriye inama y'umutekano mu Karere ka Musanze.
Abantu babarirwa mu majana bitabiriye inama y’umutekano mu Karere ka Musanze.

Ngo nta gikuba cyacitse ahubwo ni ikintu cyo gushimira inzego z’umutekano nyuma yo guta muri yombi abantu bakekwaho gucura imigambi yo guhungabanya umudendezo w’igihugu; nk’uko umwe mu bitabiriye inama yabishimangiye.

Tariki 15/04/2014, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafatiye mu Murenge wa Muhoza ibikoresho bya girisirikare byari bitabye mu rugo rwa Ruhangaza Aimable bikaba bivugwa ko byari kuzakoreshwa mu guhungabanya umutekano.

Abitabiriye iyi nama babarirwa mu majana bibukijwe ko umutekano ari ishingiro rya byose kugira ngo igihugu gitere imbere, bakanguriwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru kandi bakora amarondo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze n’abashinzwe umutekano bahise berekeza mu mirenge ya Gashaki na Muko gukorana inama n’abaturage kugira ngo basobanurirwe ibijyanye n’abayobozi babo bari mu nzego z’umutekano aho babazwa. Ubwo bafatwaga hagati muri iki cyumweru hari amakuru yavugaga ko baburiwe irengero.

Muri Werurwe uyu mwaka, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana n’abandi 14 yatawe muri yombi bakurikiranweho gukorana na FDLR no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashize abanyab musanze

Mugisha yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka