Nyamasheke: Umukozi wa BK ukekwaho ruswa yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Umukozi wakoreraga Banki ya Kigali (BK) ahitwa mu i Tyazo mu karere ka Nyamasheke yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo ngo kuko afunguwe ashobora gusibanganya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho cyo kwaka ruswa uwahawe inguzanyo n’iyo banki.

Uyu mwanzuro wemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kagano kuwa kane tariki ya 27/03/2014 aho uyu mukozi aburanira kuva yatabwa muri yombi kuwa 10/03/2014 azira ibyaha bitatu birimo ubuhemu, ruswa n’uburiganya mu nshingano yari afite zo kuyobora ishami rya BK aho mu i Tyazo.

Uwunganira uregwa yari yasabye ko uwo aburanira yarekurwa akaburana ari hanze, ariko urukiko rwanzuye ko azaburana afunze kuko ashobora gutoroka cyangwa agasibanganya ibimenyetso igihe yaba ari hanze.

Uyu mukozi yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe ategereje kuzagezwa imbere y’umucamanza akaburana urubanza mu mizi. Uyu mukozi utarahamwa n’icyaha yatawe muri yombi kuwa 10/03/2014 avugwaho kuba ishami rya banki yari ayoboye ryarahaye umukiliya waryo inguzanyo ya miliyoni enye ariko uyu mukiliya agasigira umukozi ibihumbi 200.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu uhamwe n’ibyaha bya ruswa ahanishwa igifungo cyiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga akubye kabiri kugeza ku icumi ayo uregwa aba yashakaga kubona mu byo amategeko yita indonke.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nubundi benshi mu bakozi ba BK cyane cyane abashinzwe inguzanyo n’abayobora amashami nibo badindije gahunda ya HANGA UMURIMO bashakamo 1/10, wakibima bagahita bakwima inguzanyo nta mananiza, kuko iyo utabahaye ayabo usgomba kwibagirwa amafranga ya HANGA UMURIMO.
DG wa BK natabare akize abakiliya ibirura, kuko BK niyo banki ifite reputation nziza mu ma banks ari mu Rwanda.

Halfani yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

none se kombona mwanditse umukozi ntabwo agira izina

nnn yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka