Rutare: IMBUTO Foundation yashishikarije urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe

Urubyiruko rwo mu murenge wa Rutare wo mu karere ka Gicumbi rwashishikarijwe kwirinda gutwara inda zitateganyije binyujijwe mu kwigishwa kubuzima bw’imyororokere yabo n’Umuryango Imbuto Foundation.

Kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2014 bamwe muri uru rubyiruko rwatangaje ko ibiganiro n’inyigisho byatanzwe binyujijwe mu ikinamico byabigishije kwirinda irari no kudashukwa n’abantu bakuze babashukisha impano zitandukanye nk’uko Fiona Tumukunde abivuga.

John Ntigengwa aganiriza urubyirukokubuzima bw'imyororkere.
John Ntigengwa aganiriza urubyirukokubuzima bw’imyororkere.

Ati “ Iriya kinamico yatwigishije uburyo dushobora kwirinda inda zitateguwe haba kuri twe abakobwa ndetse no ku bahungu kuko bigira ingaruka mbi zo guhangayika umuntu arera umwana kandi adafite ubushobozi.”

John Ntigengwa umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Imbuto Foundation, avuga ko iyi gahunda bayiteguye mu rwego rw’ubukangurambaga kubuzima bw’imyororokere murubyiruko, kugira ngo igikorwa nk’iki gifashe urubyiruko kumenya serivise bemerewe ku kigo nderabuzima zirimo kubapima ubwandu bw’agakoko gatera sida, kubarinda gutwita inda batateguye n’ibindi.

Habayeho n'igikorwa cyo kwipimisha ku bushake.
Habayeho n’igikorwa cyo kwipimisha ku bushake.

Avuga ko kandi atari urubyiruko gusa bireba ngo niyo mpamvu baba batumiyemo n’abantu bakuru ndetse n’abanyamadini, hamwe n’ababyeyi kugirango bafashe abana babo kwirinda gutwara inda ndetse no kuzitera mu buryo zitateganyijwe.

Ati “ Iyo umuntu yirinze inda zitateganyijwe aba yirinze n’ibindi byinshi birimo nko kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinaharimo n’ubwandu bwandu bw’agako gatera sida.”

Byiringiro Eric umoyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rutare yabwiye urubyiruko ko rugomba kwirinda inda zitateguwe ndetse uwo byananiye kwifata agakoresha agakingirizo.

Yababwiye ko hari n’ubufasha bw’ibanze ikigo nderabuzima giha urubyiruko igihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye atazi uwo bayikoranye uko ahagaze icyo gihe agana icyo kigo agahabwa ubufasha bw’imiti yamufasha kutandura.

Ku mukobwa ukeka ko yaba yakoze imibonano mugihe cy’uburumbuke ngo hari ibinini bamuha bityo bigatuma adatwita, kubahungu ubu babafitiye gahunda yo kubasiramura.

Hanapimwe ubwandu bw’agakoko gatera sida abanyeshuri babyitabira ari benshi cyane kugirango barebe aho bahagaze doreko nubwo bakiri bato bazi ko n’umuntu ashobora kuyivukana.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yegoni byiza kandi bubishyiremo imbaraga kuko bashyiki bacu barandagaye cyane kubera kwitwara nabi.
Ariko kwubaka ibigo byabahohotewe , ibyo ntacyo bimaze kuko nugukurura itiku ndetse ugasanga ntacyo bigabanya mubuzima bwa buri munsi.kandi madame Nyakubahwa singombwa ngo yifuze gukemura ibibazo byabagore gusa,kuko mbona hirya no hino mu rwanda ahubwo aribwo abashyira mubibazo bikomeye:gutandukana,kwicwa n’ibindi

gommaire yanditse ku itariki ya: 2-03-2014  →  Musubize

imbuto foundation ya mama rwanda madame jeannette kagame imaze kugeza kuri byinshi umugore nyarwanda cyane cyane umwana w’umukobwa aho ava akagera , iyo uvuze imbuto foundation abana babakobwa bakumva ubona ibyishimo ku maso birabasabagiye nuko hari cyo bamaze kuyikuraho no kuyibonamo kiza cyane, urukundo rwa jeannette kagame agirira abana burwanda turamusaba ntirugacogore ntiruzanacogore kandi n’abandi ba mama bakomeye bafite aho bageze bakamurebeyeho, akababera akarore.

kamaliza yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

urubyiruko ruganirizwe ku myororokere mze ibibazo bikunda kuvuka biterwa no kutamenya

kibuga yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka