Yataye ibiro 320 abifashijwemo n’abaganga

Mohsen Shaari, umunyarabiyasawudite (Arabie Saoudite) w’imyaka 20, yataye ibiro birenga ½ cy’ibyo yari afite, abikesha ibitaro by’i Riyad ari kuvurirwamo. Kubasha kuvurwa abikesha umwami w’iki gihugu Abdullah.

Mohsen Shaari yari afite ibiro 610. Yari amaze imyaka hafi itatu atabasha kuva mu buriri. Umutima, ibihaha, n’izindi ngingo z’umubiri we byasaga n’ibyapfuye.

Igihe icyo ari cyo cyose yashoboraga gupfira mu cyumba cye i Jazan ho mu majyepfo ya Arabie Saoudite, kubera kutabona ubufasha bw’abaganga yari akeneye.

Ni bwo umwami w’igihugu cye yasabye ko ajyanwa mu bitaro byabasha kumufasha. Hari mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize.

Mohsen Shaari wari ufite ibiro 610 amaze gutakaza 320.
Mohsen Shaari wari ufite ibiro 610 amaze gutakaza 320.

Kubera ko uyu musore atabashaga kugenda, akaba ataranashoboraga kunyuzwa mu muryango w’inzu babagamo, byabaye ngombwa ko inkuta zimwe zisenywa kugira ngo babashe kumusohora. Nabwo kandi ntiyateruwe n’abantu : hifashishijwe imodoka iterura.

Nyuma y’aho agerejwe kwa muganga, ubu yamaze guta ibiro 320 : umutima n’ibihaha bye ubu birakora neza, ntagipfuye. N’ubwo atarabasha kugenda, ariko noneho ngo abasha kunyeganyeza ibirenge.

Gukira kwa Mohsen Shaari kuzatuma adakura ku mwanya wa mbere mu bunini umunyamexique upima ibiro 560.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo Imana ikomeze imube hafi kandi nibishoboka muzadukurikiranire tumenye uburwayi bwamuteye kubyibuha.
uriya Mwami Imana imuhe umugisha

alias yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka