Imyambaro y’ibara ry’ubururu bwerurutse ngo niyo igezweho muri 2014

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bambika abageni bakoze ubukwe mu mwaka wa 2014 bavuga ko ibara ry’ubururu ryitwa bleu turquoise ari ryo rigezweho.

Zaninka Victoire uzwi ku izina rya Ambaruberwe ukorera mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi ati “iri bara rishobora kujyana cyane n’umukara ndetse n’ibara rya argent (silver)”.

Ibara rigezweho rimenywa nyuma yo kureba ibara riba ryiganje mu mabara yasohotse mu myambaro yahimbwe n’abahimba moderi bakomeye ku isi.

Ayo mabara kandi aba yiganje mu myambaro y’abakiri bato ikindi ngo aho iryo bara ritatse (decolation) haba hasa neza cyane.

Ati “biba byiza iyo bijyanye n’imyenda abageni bambaye ndetse n’indabo ziteguye umuntu agashyiraho iri bara”.

Ngo abantu benshi baje kubaza amabara babatakira mu gihe cy’ubukwe bibanda kuri iri bara rya bleu turquoise ikindi ngo iri bara riba ryiza iyo rijyanye n’ibirungo byo kumaso ku bakobwa (maquillage).

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka