Rubavu: Imbunda ziri mu baturage zikomeje guhungabanya umutekano

Inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu zirahamagarira abaturage babitse ibikoresho bya gisirikare kubitanga kuko bikomeje gukoreshwa mu guhungabanya umutekano kandi bitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Taliki 29/12/2013 umuturage witwa Nzirabatinya Deny w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bugeshi yishwe arashishijwe imbunda n’abagizi ba nabi bari bagambiriye kwiba telefoni abaturage baza gushyiramo umuriro iwe.

Abaturage baturanye na Nzirabatinya bavuga ko yatewe saa saba z’ijoro n’abantu bitwaje intwaro ariko akaza kumenya umwe yavuze amazina maze bahita bamurasa. Umwe mu bari muri iki gitero yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, naho abandi baracyashakishwa.

Mu karere ka Rubavu ibikoresho bya gisirikare bitunzwe n’abaturage byakwirakwiye kubera umutekano mucye wagaragaye mu gihugu cya Congo harimo abarwanyi ba FDLR baje mu Rwanda bitwaje intwaro bakazihasiga.

Ibi kandi byiyongeraho intambara y’ingabo za Congo FARDC n’abarwanyi ba M23 nayo yabaye igihe yegereye umupaka w’u Rwanda ndetse bamwe mu barwanyi ubwo M23 yasubiranagamo bahungiye mu Rwanda n’intwrao zabo kuburyo muri aka karere habarirwa ibikoresho bya gisirikare byihishe mu baturage.

Zimwe mu ngaruka zo kuba ibi bikoresho biri mu baturage ni umutekano mucye n’ubujura bwibisha intwaro hamwe no kurasana kubabitunze hamwe na hamwe mu mirenge yegereye umupaka wa Congo nka Busasamana, Bugeshi, Mudende na Rubavu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka