Jeanette Kagame yahaye Igongo Cultural Centre impano y’amadorali 10,000

8-02-2012 - 15:01'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imico y’ibihugu byombi n’akarere biherereyemo muri rusange, umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, yageneye ikigo “Igongo Cultural Centre” cyo muri Uganda impano y’amadorali y’Amerika ibihumbi 10.

Jeanette Kagame yemereye iki kigo iyo mpano nyuma yo gushima ibikorwa byacyo bijyanye no guteza imbere umuco, ubwo yagisuraga mu mwaka ushize wa 2011.

Maj.Gen Frank Mugambage, ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, yashyikirije iyi mpano umuyobozi wa Igongo Cultural Centre, Tumusiime James, kuri uyu wa gatatu tariki 08/02/2012.

Mu ijambo rye, ambasaderi w’u Rwanda yatangaje ko Jeanette Kagame yishimiye ibikorwa n’uruhare by’iki kigo mu guha agaciro umuco n’ibikorwa by’ubumuntu.

umuyobozi wa Igongo Cultural Centre yavuze ko iyi mpano izashyigikira iterambere ry’imico y’ibihugu byombi, aho bateganya kwoheraza mu Rwanda abanyabugeni n’abanyabukorikori mu ma murikagurisha atandukanye nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Vision.

Yakomeje avuga ko ubufatanye bw’umuco hagati y’u Rwanda na Uganda buzakomeza no mu zindi nzego nka politiki, uburezi, ubukungu haba muri ibyo bihugu no mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.

Igongo Cultural Centre iherereye mu burengerazuba bwa Uganda mu karere ka Mbarara.

Marie Josée Ikibasumba

Andi makuru - Mu Rwanda
Ububiligi bwatanze miliyoni 35.5Euro yo kwegereza abaturage ubuvuzi n’ubuyobozi
30/06/2015

U Rwanda rwakiriye inkunga y’igihugu cy’u Bubiligi ingana na miliyoni 35.5 z’amayero(Euro), ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 28.5 Rwf, kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena (...)
Dushobora kugena uko tubanira abandi, ariko ntitwabagenera uko batubanira - Perezida Kagame
30/06/2015

Perezida Wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arasaba abaturage b’Akarere ka Rusizi kubana neza b’abaturage b’ibihugu by’Uburundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (...)
Iburengerazuba: Perezida Kagame yasabye ko igiciro cy’ingendo z’indege ku Banyarwanda kigabanuka
30/06/2015

Mu biganiro yagiranye n’abavuga rikukumvikana (opinion leaders) bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Murenge wa Bushekeri aho bita mu Gisakura, Perezida Paul Kagame, (...)
Rusizi: Compassion International isigaye yifashisha ibyiciro by’ubudehe mu guhitamo abo izafasha
30/06/2015

Nyuma yuko umuryango wa Compassion International ufasha abana bo mu miryango itishoboye mu bijyanye n’imyigire no mubindi bibazo bijyanye n’imibereho myiza utangiriye (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 1823

Ibitekerezo

Bonjour copain , vous êtes écrivain impressionnant, j’aime votre site
cul

yanditse ku itariki ya: 25-04-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda