Urugendo rwa Bamporiki rwo kwikiza umutwaro wa Hutu-Tutsi mu mutwe we

Umuhanzi w’imivugo, amakinamico na filime Eduard Bamporiki aratangaza uburyo yabaye mu irondabwoko ryabaye mu Rwanda mbere y’umwaka w’1994 no mu gihe cya Jenoside yabaye muri uwo mwaka, aranagaragaza n’uburyo yabashije gusohoka mu ngaruka zaryo zakurikiranye benshi mu Banyarwanda.

Bamporiki kandi uzwi mu kinamico URUNANA akina nka ‘Kideyo’, avuga ko yatangiye kumenya ubwoko bwe afite imyaka icyenda, abubwiwe na nyina umubyara kuko ku ishuri bari babasabye kuvuga ubwoko bwabo ariko we akabiyoberwa kuko yari akiri umwana.

Ati: “nabajije mama ubwoko bwanjye arambwira ngo mvuge ngo ndi Umuhutu utavangiye”.

Uyu musore akomeza avuga ko Jenoside yatangiye ari mu bitaro by’i Kibogora mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu. Bimwe mu byo yaboneye muri ibi bitaro avuga ngo ni uburyo bagiye bica Abatutsi bari muri ibi bitaro.

Ati: “ndibuka umugabo witwaga Pascal wari Umututsi bamuvumbuye munsi y’igitanda twariho bamukuyemo baramwica, ikindi ntazibagirwa ni uburyo bishemo Bayingana Aphrodis nawe biciye muri ibi bitaro”.

Ibi byose byabaga Bamporiki avuga ko byamuhungabanyije, ati: “icyo gihe navugije induru cyane ntaka ngo bari kwica Abatutsi, mama ampfuka umunwa ngo ninceceke batagirango natwe twaje kwihisha mu bitaro kandi twaje kwivuza”.

Amayobera kuri Bamporiki Jenoside irangiye

Ni ikiniga kinshi, uyu muhanzi avuga ko yababajwe no nyuma ya Jenoside yasubiye ku ishuri nk’ibisanzwe ariko yagerayo agasanga nta witwa Umututsi ukiramgwa ku kigo cyabo kuko abenshi bari barishwe.

Yaje kugera mu mashuri yisumbuye i Kibogora aho yahuye n’umwe w’Umututsi biganye mu mushuri abanza wabashije kurokoka, ababazwa n’inkuru ye.

Ati: “naje kobona Jean Paul Niyonsaba hari hashize imyaka itatu yaragiye mu kigo cy’imfubyi mbabazwa n’uko yaje kumbwira ko Abahutu b’iwabo bamumariye umuryango wose akaba asigaye ari myakamwe byanteye ikimwaro!”

Bamporiki avuga ko nyuma ya Jenoside yumvaga icyo bari bakwiye ari ukwiturwa inabi ariko ngo yaje gutungurwa no kubona ibyo yakekaga ko aribyo bizaba ataribyo bibaye. Aha yatanze urugero rw’umwarimu wari wararokotse Jenoside wamuhaye ibikoresho by’ishuri nawe abikuye mu majyambere y’ubukwe bwe bwari bumaze iminsi bubaye.

Uyu mwarimukazi yahaye uyu musore ibikoresho kubw’uko we na nyina umubyara batari babashije kubinona kubera amikoro make, ati: “yabonye ngiye ku ishuri n’igikapu kirimo ubusa agira impuhwe arampamagara ambaza ibyo mbura, afata amajyambeye arabimpa”.

Uyu musore yaje kugeraho yijyira inama yo kujya i Kigali aje gushaka umugabo witwa Dieudonne Munyenshoza uzwi ku kabyiniriro ka Mibilizi mu ndirimbo z’icyunamo kuko ari uw’iwabo ku ivuko kandi akaba yarumvaga ko aba mu mujyi wa Kigali.

Akigera muri uyu mujyi ntiyahise abona Munyenshoza ahitira Kimicanga ahura n’umugabo wo ku Kibuye umwumvisha ko nta kazi ateze kuzabona mu mujyi wa Kigali kuko ari Umuhutu. Ati: “yarambwiye ngo nubwo waba uzi ubwenge kajana, nta Muhutu uhabwa akazi k’ubwenge akora akazi nk’ako gucukura amabuye mbese akazi k’ingufu gusa”.

Bamporiki ngo yumvise ibyo yumva neza ko ariko bimeze nawe abyishyira mu mutwe akajya ashaka akazi k’ingufu gusa ndetse n’uyu mugabo wabimubwiye amushakira ikiraka cyo gucukura umusarani muremure, awurangiza wenyine.

Ati: “icyambabaje ni uko narangije umusarane njyenyine ari nabwo bwambere nari nkoze ako kazi kandi mu busanzwe bitanoroshye gucukura umusarane wenyine, bakambwira ko amafaranga bayahaye wa mugabo. Kuva ubwo sinongeye kubona uwo mugabo na n’ubu sindongera kumuca iryera”.

Yaje kugeraho ahura na Munyenshoza yaje ashaka nyuma y’igihe kinini ageze i Kigali, bahurira mu marushanwa y’imivugo n’indirimo mu mwaka w’2006, Munyenshoza aba uwa mbere mu ndirimbo naho Bamporiki aba uwa mbere mu muvugo. Yahise asaba Munyenshoza ko bajyana iwabo ako kanya bahita bajyana nta handi aciye kuko ntacyo yari kwimukana aho yabaga.

Bamporiki yatunguwe no kubona nawe ahawe agaciro

Bamporiki avuga ko yaje gutungurwa cyane no kubona atumiwe na Minisiteri y’umuco na siporo bamubwira ko hazaba irushanwa muri perezidansi kandi ko nawe azaryitabira.

Avuga ko yagiye muri perezidansi yikandagira cyane kuko yumvaga nta Muhutu ushobora kwinjira ahantu nka hariya. Ati: “bancishije mu cyuma gisaka ariko icyahise kinza mu mutwe, ni uko iki cyuma ahubwo ari igipima ngo bandebe ko ndi Umuhutu koko!”.

Yaje gutungurwa no kubona aya marushanwa yo muri perezidansi ayatsinze ariko kubyemera ko yayatsinze nabyo byanje kumubera ihurizo rikomeye.

Mu byo yajyagamo byose yabikoraga nta byishimo kuko yahoranaga urwicyekwe, ati: “jye najyaga ahantu nkagenda mpfutse amauzu ngo basi batabona ko ndi Umuhutu nkabura amahirwe.”

Uko yakize

Yaje gukomeza gukuza impano ye, rimwe ngo yagiye kuvuga umuvugo i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali aho yaje kumva ubuhamya bw’umwana warokotse Jenoside avuga inzira yanyuzemo bimukoraho cyane kuburyo nawe kuvuga umuvugo yari yateguye byamunaniye aza kubeshya ko arwaye kugirango atajya kuwuvuga.

Ati: “Mu by’ukuri Ubuhutu bwanjye nabusize i Kibagabaga, nyuma yaho natangiye kugenda nemye ntihisha, ntahisha amazuru kuko nasanze naribeshyaga no kugeza ubu narabohotse”.

Bamporiki umaze igihe akubutse muri Amerika aho yari yarahawe buruse yo kwiga ku bijyanye n’amahoro yagarutse mu Rwanda ashinga umuryango ugizwe ahanini n’abahanzi bavuga ku mahoro n’ubworoherane. Uyu muryango bakaba barawise ‘Art for peace’.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Kideyo washatse imyanya ya politiki neza ukareka kwitwaza amoko. Abanyacyangugu bose niko bameze, reba ba Twagiramungu, n’abandi .... nibyo buri gihe bitwaza

Caroline yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Uyu we ni inyungu za politique zimuvugisha aya magambo. Nareke kwitirira icyaha abantu bose doreko bakigize icy’inkomoko. Amateka azatwereka byinshi kuko ikigaragara ni uko ubuyobozi nabonye mu gihe gito maze ku isi ari ubwo kwigaranzura no kumvishayanya. Ni gute umwana wavutse 1998 yitwa genocide survivor,agafashwa muri byose naho mujyenzi we bangana ngo nasabe imbabazi za bene wabo bakoze ibyaha nkaho yari yabatumye!
inzira irahari iranashoboka ariko kubera inyungu za bamwe iracyari ndende.

aka the future. yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

Umva ibyo uyu Bamuhoriki avuga ndabyumva kandi nibyo twese twagombye kwifuza.Ariko jye nanjye mbahe ubuhamya bwanjye: Najyanye n’umwana mu isoko muri 95. Amaze kugurisha ibijumba haza abana bo mu kigero cye batangira kumwaka amafranga yari amaze kubigurisha. Umwana arayabima.Noneho batangira kumukubite.Naje niruka ndatabara nti uyu mwana muramuhora iki? Bati kireke tugikubite niba kitaduhaye amafaranga gifite. Nti kuki se agomba kuyabaha? bati si igihutu se nikiyazane nikigire vuba. Urumva ukuntu u Rwanda rurwaye? Kugera mu bana. Wambwira uti hari muri 95 ibikomere bikiri byose. Icyo gihe bwo naguha urugero rwa vuba aha mu ishuri secondaire. Kimwe n’abandi benshi nemeza ko Ubutegetsi buriho mu gihugu ndetse reka mvuge mu izina bwite: Perezida Kagame nashaka ko ibi bintu bisibangana mu Rwanda azabikora kandi nzi neza ko abishoboye.

yona yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

Erega ikibazo gikomeye ni abayobozi..nibo bakuririza icyo kibazo cy’amoko cg uturere. Abandi iyo nta bibazo bagira ahubwo bagirwa ibikoresho kuko babafatirana n’ubukene.
Ubu se abana babura amafaranga yo Kwiaga mukeka kohagize ubarihira atabakoresha mu nyungu ze...
Niba mushaka ko ikibazo gikemuka...Icya mbere ni uko nta muntu ugomba kuba hejuru y’amategeko. Ubundi tugasaranganya ibyiza by’igihugu...mwibaze umuntu iyo ahembwe arenze miliyoni 5 kandi akanahabwa n’ibindi...undi agahabwa uduhumbi mi 45 gusa...abantu barangiza ngo Nyenyenyeeeeee....tujye tuvugisha ukuri abategetsi bacu nibo bica ibintu..ayo moko bakayisunga...
Ikindi abantu bajye bamenya ko icyaha ari gatozi nta kwitirirwa ibyo utakoze...ubu se kuki wavutse 2000 ,,,yitwa uwacitse ku icumu...undi akitwa uwo mu bwoko bwakoze ishyano...ndetse agasabwa gusaba imbabazi ku byaha atakoze ndetse atanahagarariye...
Bampoliki kura ujye ejuru ariko ujye umenya kuvangura ibintu amarangamutima si meza...ese kuki Utibaza impamvu Kagame adasaba imbaba ku byaha byakozwe n’inkotanyi...ukeka ko zishe bakeya...amahirwe tugira ni uko abapfuye batagaruka bagarutse twakorwa n’isoni pe...

Kabalisa yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Ariko ni byiza ko Bamporiki n’abandi bantu bose bazi agaciro k’ikiremwa muntu bagomba kwigisha IVANJILI nk’iyi, kuko muri Philosophy hari icyo bita ’’ESSENCE ’’ na ’’ACCIDENT’’

ESSENCE: Ni ukuba umuntu afite ubumuntu, ariyo matiere (matter) ya ngombwa isobanurwa ko abantu bose ari abantu ntawe uruta undi.

ACCIDENT: Ni ibindi biza bishamikiye kuri uwo muntu (muremure, mugufi, inzobe, igikara, umuhutu, umututsi, umutwa, umuzungu n’ibindi.....). Ni ibintu bikugwirira utarabisabye ngo ubivukane, Imana niyo ibigena.

Ibi bya ACCIDENT rero ntacyo bivuze n’ubwo aribyo bikomeza kutuzanira ibibazo, twakagombye kubikoresha mu mwanya wabyo hatarimo gushwanyaguzanya.

Inama kuri BAMPORIKI: Ibyo wigisha birumvikana ariko gabanya amarere, wige na ka Philosophy, ugorore neza amagambo yawe, wirinde gukoreshwa n’izindi nyungu, ahubwo uhitishe ubutumwa buvuye mu ndiba z’umutima wawe.

Imana izabiguhembera.

Ngadiadia Ngadios yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Jye mbona Edouard yarateye intambwe nziza (kuba yemera ko afite ikibazo, kandi akagerageza kugira icyo agikoraho, atanirengagije abandi -bene wabo n’abandi bose-), ariko ntarakira. Niyegere ababihugukiwemo bamufashe ku bibazo by’ihungabana ashobora kuba agifite.

Jack yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Oh, pole sana Bampo.
wowe jya ukora neza gusa, ntukagire complex kuko Imana uko yakuremye, jya ubyakira gutyo kandi ubyishimire.
Kandi ikosa ni gatozi. Ari ibyo umwirabura cyangwa umunyafurika cyangwa umunyarwanda utuye iburayi nakora ikosa iburayi, uzagira complex kandi ntaho muhuriye.
Nukora neza, nukunda mugenzi wawe nkuko wikunda, nta complex uzagira kuko waremwe mu ishusho y’Imana.
Umuntu ugira complex aba afite indwara ariko nayo iravurwa iyo yegereye abandi akajya muri society

Sam yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka