Burera: Dushimimana ahamya ko guhinga ibihumyo byatangiye gutuma yigira

Yanditswe ku itariki ya: 11-05-2013 - Saa: 11:34'
Ibitekerezo ( )

Umusore witwa Pierre Canisius Dushimimana utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, atangaza ko guhinga ibihumyo bimuha amafaranga bikamufasha kwikenura nk’urubyiruko ruri kubaka ejo hazaza harwo.

Dushimimana yarangije amashuri yisumbuye mu 2012. Kimwe n’abandi banyeshuri barangije muri uwo mwaka, nawe ari ku Rugerero.

Akomeza avuga ko umushinga we wo guhinga ibihumyo hashize amezi abiri awutangiye. Icyo gitekerezo yagikuye ku Rugerero, abikesha inyigisho yahawe zitandukanye zijyanye no kwigira ndetse no kwiteza imbere nk’urubyiruko.

Ibihumyo ngo bihingwa ku butaka buto bikabyara amafaranga menshi.
Ibihumyo ngo bihingwa ku butaka buto bikabyara amafaranga menshi.

Dushimimana avuga ko kuva aho yatangiriye uwo mushinga, buri kwezi byibura abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 iyo amaze kugurisha ibihumyo yasaruye, akabasha kwizigamira ndetse akanunganira ababyeyi be.

Akomeza avuga ko yatangiye atera imigina 126, yayiguze ku rundi ruganda ruyitunganya ruri mu murenge atuyemo. Umugina umwe awugura amafaranga y’u Rwanda 400, nk’uko abisobanura.

Dushimimana avuga ko azagura umushinga we wo guhinga ibihumyo kugira ngo ukomeze umufashe kwigira.
Dushimimana avuga ko azagura umushinga we wo guhinga ibihumyo kugira ngo ukomeze umufashe kwigira.

Yongera ho ko imigina yaguze yayiteye kuburyo buri cyumweru asarura ibihumyo inshuro eshatu kandi imigina ine ngo ibyara ikiro cy’ibihumyo. Iyo amezi atatu ashize imigina iba ishaje, igasimbuzwa indi mishyashya.

Dushimimana avuga ko igihingwa cy’ibihumyo ari igihingwa kiza kuko kidasaba ubutaka bunini. Ngo ahubwo gisaba ubutaka buto kandi kikabyara amafaranga menshi. Gishobora guhingwa mu bitebo, mu mifuka kandi kigakura neza.

Yongera ho ko, nk’urubyiruko ruharanira kwigira, umushinga wo guhinga ibihumyo azawagura akawugira munini kuburyo nawo uzamuteza imbere.

Tariki 10/05/2013 ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe urubyiruko “The National YOUTH CONNEKT Month” mu karere ka Burera urubyiruko rwasabwe “kwiharika” rugahanga imirimo iruteza imbere.

Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikorabunga (MYICT) watangije iyo gahunda, yavuze ko ukwezi kwahariwe urubyiruko kwatekerejwe n’urubyiruko ubwarwo kugira ngo narwo rumenyekanishe ibyo rukora.

Mbabazi avuga ko ukwo kwezi gufite akamaro kuko kuzatuma ibikorwa by’urubyiruko bigaragara.

Agira ati:“Akenshi ibikorwa by’urubyiruko ntibigaragara. Hagaragara ba rwiyemezamirimo bahambaye. Kandi bishobora gutangira ari ibikorwa bitoya bikazamuka n’abandi bakabibonera ho nk’urugero rwiza bakabikora.”

Norbert NIYIZURUGERO

Andi makuru - Ubuhinzi
Kitabi: Abahinzi b’icyayi ngo bamaze kumenya akamaro kacyo
26/04/2015

Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko bamaze kumenya akamaro ko guhinga icyayi bitewe n’inyungu bakibonamo ugereranije na mbere aho batari bafite ubumenyi (...)
Nyamagabe: Udusimba turya imyaka y’abaturage tuzatuna ntacyo basarura
25/04/2015

Abaturage bahangayikishijwe n’udusimba turya imyaka yabo tuyihereye mu mizi n’imvura yaguye itinze ikaba na nkeya, bigatuma ntacyo bazabasha gusarura muri iki gihembwe cy’ihinga (...)
Gicumbi:Ubushobozi buke ngo butuma badafumbiza ifumbire ya “Nkunganire”
19/04/2015

Mu gihe umuhinzi asabwa gufumbiza ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda kugirango abashe kubona umusaruro mwinshi, bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rutare bavuga ko (...)
Wari uzi ko ifu y’amasaka ikorwamo gato?
6/04/2015

N’ubwo Abanyarwanda bamenyereye ko umumaro w’amasaka ari ugushigishwamo igikoma n’ikigage, agatanga imbetezi z’urwagwa ndetse n’umutsima wa rukacarara, ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 136

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda