Yakuwe amenyo 232
Ku bitaro Sir J. J. ry’i Bombay ho mu Buhinde, batangajwe no gukura umwana witwa Ashik Gavai, w’imyaka 17, amenyo 232.
Ashik uyu yari amaze iminsi icumi muri ibi bitaro, kuko yari afite ububabare bukabije kandi igice kinini cyo mu maso he cyarabyimbye cyane. Byaturukaga ku kibyimba yari afite mu rwasaya.
Babaga icyo kibyimba, ngo batangajwe no gusangamo amenyo 232. Ibi byatangarijwe igitangazamakuru "India Times" n’umugangakazi Sunanda Dhivare-Palwankar.
Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko kugira ngo babashe kumukuramo aya menyo yose, byasabye abaganga bane na bo bamaze amasaha arenga arindwi.
Na none ariko, uyu mugangakazi avuga ko bakomeje ubushakashatsi kugira ngo babashe kwemeza niba koko kuvuga ko ari amenyo bamukuyemo ari ukuri.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|