USA: Umugore n’umukobwa we babyariye isaha imwe
Muri Leta ya Floride, imwe mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika, umugore n’umukobwa we bishimiye ko babyariye igihe kimwe batandukanyijwe n’iminota 34 gusa kandi bose bibatunguye.
Uyu mugore witwa Angela Patram ufite imyaka 37 hamwe n’umukobwa we witwa Teranisha Billups ufite imyaka 20 bari bazi ko batwite ariko ntibatekerezaga ko bashobora kuzagira amahirwe yo kubyarira igihe kimwe, ibyo bafashe nk’umugisha kuri bo.
Dr Atef Zakhary, wafashije aba babyeyi bombi kubyara avuga ko amaze imyaka 29 muri aka kazi aho abana ibihumbi 14 bamaze kumunyura mu maboko bavuka, ariko ko atari yarigeze abona na rimwe aho umwana na nyina babyarira isaha imwe kandi ku buryo busa.
Angela Patram ngo yagombaga kuba yarabyaye ku wa 19/02/2015 naho umukobwa we akabyara ku wa 6/03/2015, gusa uyu mukobwa we ngo yaje kujya kubyara mbere ho ibyumweru 3.
Angela yagize amahirwe yo kubona musaza we ndetse akaba na Nyirarume w’umwana we. Aba babyeyi ngo biyemeje ko aba bana, umwe ubereye undi nyirarume, bazareranwa ndetse bakazajya bakorerwa icyarimwe isabukuru y’umwaka ku buryo bazakomeza kuzirikana ibyababayeho nk’uko Magazine M6info ibitangaza.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo n’igikorwa cyo gufasha Imana Kurema bagikoreraga umunota umwe!!!!!