Umubyibuho ukabije watumye afungurwa atarangije imyaka 30 yari yakatiwe

Umugabo wo mu Butaliyani witwa Dimitri Fricano, yari yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka 30 muri gereza, nyuma y’uko ahamijwe n’urukiko kuba ari we wishe umukobwa bakundanaga.

Yafunguwe n'icyemezo cy'urukiko atarangije igihano cye, kubera umubyibuho ukabije
Yafunguwe n’icyemezo cy’urukiko atarangije igihano cye, kubera umubyibuho ukabije

Mu 2017, nibwo Dimitri Fricano yatawe muri yombi, akurikiranyweho kuba ari we wishe umukobwa bakundanaga witwaga Erika, amwica nyuma y’uko bari bamaze gutongana cyane, ubwo bari mu biruhuko ahitwa i Sardinia mu Butaliyani.

Mu ntangiriro agifatwa, ngo yabwiye Polisi ko ari abajura babateye, bakaba ari bo bishe umukunzi we, ariko uko abashinzwe iperereza bakomezaga kumubaza, baje kumva ko ibyo avuga bidahura, biza kurangira yemeye icyaha cyo kuba ari we wamwishe amukubise inshuro 57.

Uwo mugabo avuga ko icyatumye ananirwa kugenzura umujinya we, ari uko batonganye bapfa ko uwo mukunzi we yari amubwiye ko abangamirwa no kuba aza kurira mu buriri agatamo ibivungukira by’ibiryo.

Nyuma y’imyaka ibiri nibwo yaburanishijwe, nyuma kubera ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, hazamo ubukererwe mu gucirwa urubanza. Mu 2022 nibwo yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 30 muri gereza, ariko mu kwezi gushize yarafunguwe kubera ko afite umubyibuho ukabije kandi akaba adashobora kugabanya ibiro mu gihe ari muri gereza.

Mu gihe yacirwaga urubanza, Dimitri Fricano yari afite ibiro 120 (120 kgs), ariko mu mezi 12 yari amaze muri gereza, yari amaze kugeza ku biro 200 (200kgs), uwo mubyibuho abaganga bakavuga ko umushyira mu byago byo kuba yarwara indwara z’umutima.

Bivugwa ko atashoboraga no kugenda aho muri gereza atari mu kagare k’abafite ubumuga. Nyuma rero urukiko rwaje kwemeza ko ubuzima afite butajyanye n’ibyo bagabura muri gereza kuko bitamukundira kuhabona ibyo kurya bigabanya umubyibuho.

Mu kwezi k’Ukwakira 2023, nibwo urukiko rwemeje ko afungurwa kubera ko afite umubyibuho ukabije ushyira ubuzima bwe mu kaga kandi akaba atashobora kugabanya ibiro ari muri gereza.

Mu mwanzuro w’urukiko, inteko y’abacamanza yavuze ko uwo mugabo akeneye ubufasha butatangirwa muri gereza, kandi ko atakomeza gufungwa kuko bishyira ubuzima bwe mu kaga, harimo no kuba yapfa.

Dmitri Fricano azakomereza igihano cye mu rugo, uwo mwanzuro w’urukiko ukaba warababaje abo mu muryango wa nyakwigendera, nubwo itegeko rivuga ko aramutse yorohewe ubuzima bukagenda neza, yasubizwa muri gereza. Gusa ababyeyi ba Erika wishwe bavuga ko batizeye ko ibyo bizabaho.

Aganira n’Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa ‘Corriere Della Sera’ Se wa Erika yagize ati, “Gufungirwa mu nzu kuri Dimitri? Ni icyemezo giteye isoni. Ubwo zimwe mu nshuti zanjye zambwiraga icyo cyemezo nyuma yo kugisoma kuri interineti numvise igikomere cyongeye gufunguka, numvaga ari nk’ikintu bankubise mu mutima…”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka