U Bushinwa: Batahuye umugabo umaze amezi atandatu yibera munsi ya ‘escaliers’

Mu Bushinwa, mu Mujyi wa Shangai, abashinzwe kurinda umutekano muri rimwe mu maduka manini ‘Shopping malls’, batahuye umugabo bivugwa ko yari amaze amezi atandatu yibera munsi ya escaliers (ingazi) z’iryo duka nta muntu uramubona.

Kubera ubunini bwa bene ayo maduka n’urujya n’uruza ruyahoramo, ngo ntibiba byoroshye ko n’abashinzwe kuyarindira umutekano bagenzura abantu bose babonye bateye urujijo, ariko kumva umuntu yarabaciye mu rihumye mu mezi atandatu yose nabyo byafashwe nk’ikintu gitangaje cyane.

Videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uwo mugabo utaravuzwe amazina, yarashyize agahema ko kuryamamo munsi ya escaliers z’iyo nyubako y’iduka, ahashyira n’intebe yo kwicaraho, akajya acomeka telefoni na mudasobwa ku muriro wo muri iryo duka, ariko nta wigeze amubona muri ayo mezi yose.

Nyuma uwo mugabo yabonywe n’umwe mu bashinzwe umutekano muri iryo duka, ariko amusobanurira ko ngo aba munsi y’izo escaliers kubera ko ashaka umutuzo, n’ahantu yakwigira neza kuko ngo yari afite ikizamini gikomeye, bityo ko nikirangira azahava.

Nk’uko byatangajwe na Odditycentral.com, ntabwo byavuzwe uko byagenze kugira ngo umusekirite wamubonye mbere ntakomeze gukurikirana, kugira ngo arebe niba nyuma y’ikizamini, uwo mugabo yaravuye munsi y’izo escaliers cyangwa se yarakomeje kuhaba, ariko tariki 30 Ukwakira 2023, nibwo yabonywe n’undi ushinzwe umutekano muri iryo duka, atangazwa no kubona ukuntu asa neza, kandi ameze neza nubwo adataha mu rugo.

Videwo yafashwe bakimubona, imugaragaza yicaye ku gatebe, arimo akoresha telefoni ye, hafi y’ihema yararagamo.

Uwo mugabo yahise atabwa muri yombi, nyuma amashusho afatwa na za ‘camera’ zo muri iryo duka agaragaza ko amaze amezi menshi aba munsi ya escaliers z’iryo duka. Inkuru y’uwo mugabo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko yashoboraga guteza igihombo ku bakorera muri iryo duka rinini, abandi bamushima ko yagize ubutwari bwo gushobora kuba aho ahantu ntawe ubizi, akaramira amafaranga y’ubukode.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka