Tanzania: Ingobyi (placentas) zatangiye gukorwamo Gaz yo gutekesha

Muri Tanzania, mu bitaro bikuru bya Dodoma, batangiye kubyaza Gaz yo gutekesha ingobyi cyangwa se iza nyuma z’ababyeyi babyarira muri ibyo bitaro, mu gihe ubundi zatezaga ibibazo bitandukanye yaba ku bashinzwe isuku muri ibyo bitaro ndetse no kubaturiye ibyo bitaro kubera umunuko ukabije wazamukaga iyo aho bazijugunya huzuraga.

Bavumbuye uburyo bwo kubyaza Gaz mu ngobyi cyangwa se iza nyuma z'ababyeyi
Bavumbuye uburyo bwo kubyaza Gaz mu ngobyi cyangwa se iza nyuma z’ababyeyi

Aganira n’Ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Serivisi zihabwa abarwayi mu Bitaro bikuru bya Dodoma, Dr Edmund Mgeni, yavuze ko ku bufatanye na Misiteri y’Ubuzima ya Tanzania, ibyo bitaro byatangiye gukora kuri uwo mushinga mu mwaka ushize wa 2022.

Dr Mgeni yemeza ko ubu gaz ibyazwa muri izo ngobyi cyangwa iza nyuma z’ababyeyi babyarira muri ibyo bitaro, yatangiye kwifashishwa mu kubona amazi ashyushye ababyeyi bakenera iyo baje kwa muganga, ndetse ngo byakemuye n’ikibazo cy’umunuko wajyaga usohoka mu cyobo zajugunywagamo, uwo munuko ukaba warabangamiraga ubuzima bw’abakora isuku mu bitaro n’ababituriye.

Yagize ati “Mu gutangira kubyaza gaz, tuzi ko hari abakoresha amabyi y’abantu, abandi bagakoresha ibisigazwa by’imyaka, ariko twebwe hano iwacu dukoresha ingobyi/iza nyuma z’ababyeyi bamaze kubyara, mu gihe mbere twajyaga tuzijugunya, none ubu zabaye ikintu gifite agaciro kuko zitubyarira gaz”.

Dr Edmund Mgeni yavuze ko iyo gaz ibyazwa mu ngobyi z’ababyeyi bamaze kubyara, yagabanyije ikoreshwa ry’amashanyarazi, kuko gushyushya amazi ababyeyi baje kubyara bakenera, mbere byakorerwaga ku mashyiga akoresha amashanyarazi.

Dr Mgeni yasobanuye ko kubera ubwinshi bw’ababyeyi bagana ibyo bitaro bya Dodoma baje kubyara, byatumaga icyobo izo ngobyi zijugunywamo cyuzura vuba, kandi kukividura ngo inshuro imwe gusa ngo byasabaga ibihumbi 150 by’Amashilingi ya Tanzania.

Umwe mu baturage baturiye ibyo bitaro witwa Munira Said, avuga ukuntu uwo mushinga ufite akamaro, kuko uretse kubakiza uwo munuko wabaga ukabije, ubu ngo binafasha abaza kuhabyarira baturutse kure kubona amazi ashyushye batarinze kuza bayitwaje, kuko amazi ashyushye akenerwa cyane ku babyeyi bamaze kubyara.

Yagize ati, “Guhanga udushya nk’utu ni byo bikenewe muri iki gihe, ubu ntibikidusaba kugendana amajerekani y’amazi ashyushye mu gihe tugiye gusura ababyeyi babyaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka