RIB yafunze abagaragaye basambanira mu muhanda i Kigali

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umusore w’imyaka 33 n’umukobwa w’imyaka 23 baherutse kugaragara bakorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Amashusho y’aba bombi amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, bikavugwa ko ibyo gusambanira mu ruhame babikoze ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023, babikorera ahitwa ku Kinamba mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamutwe, Umudugudu wa Nkingi.

Umusore (wambaye ishati y'umweru n'ingofero) yagaragaye asambana n'umukobwa bazengurutswe n'abiganjemo abamotari
Umusore (wambaye ishati y’umweru n’ingofero) yagaragaye asambana n’umukobwa bazengurutswe n’abiganjemo abamotari

Uwo musore asanzwe atuye mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro naho umukobwa atuye mu Murenge wa Gisozi ,Akagari ka Musezero ahitwa mu Budurira.

Uwo musore wagaragaraga nk’uwasinze, ngo yasanze abamotari bashyizeho intego y’amafaranga ibihumbi bitandatu (6000Frw) ku muntu wemera gusambana n’uwo mukobwa mu ruhame. Uwo mukobwa na we wasaga n’uwasinze bikavugwa ko asanzwe akora n’uburaya, ngo yari yemerewe ibihumbi bitatu (3000Frw) naramuka yemeye ko bamusambanyiriza mu ruhame.

Bombi ngo barabyemeye maze bahita babikorera imbere y’abantu bari bateraniye aho, bahabwa n’amafaranga bari bemerewe.

Bafashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023 bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame.

Iki cyaha kivugwa mu ngingo ya 143 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ahubwo mbonye icyo gihano Ari gicye bazacyongere bakigire imyaka 10 kuko ibyo nugusebya ababyeyi bababyaye ,biteye isoni

Bizimana eric yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Bakoze ibyaha 4 bihanwa n’amategeko y’u Rwanda: Gusinda mu Ruhame, Gukora ibiteye isoni mu Ruhame, Kwangiza umuco w’igihugu, Kubangamira ituze n’umutekano bya Rubanda. Abatanze amafaranga nabo bahanirwe ubufatanyacyaha

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Bakoze ibyaha 4 bihanwa n’amategeko y’u Rwanda: Gusinda mu Ruhame, Gukora ibiteye isoni mu Ruhame, Kwangiza umuco w’igihugu, Kubangamira ituze n’umutekano bya Rubanda. Abatanze amafaranga nabo bahanirwe ubufatanyacyaha

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Nabonye bakiri batoya ariko bahanwe by’intangarugero kuko gukoze ibiteye isoni mu Ruhame n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda bibere abandi isomo kandi birakwiye ko urubanza rwabo rubera mu ruhame nkuko nabo ibyabo babikoreye mu ruhame babere abandi urugero.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Birakabije pe

Turinimana Enock yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Aho kugirango ubusambanyi bugabanyuke ku isi,burahindura isura.Mu bihugu bimwe nka Japan,abantu basigaye barongora Robots z’ingore,bagakora ubukwe na Reception.Le 04/07/2023,Mayor w’umujyi wa San Pedro mu gihugu cya Mexico,yarongoye Ingona y’ingore,nawe akoresha ubukwe.Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko abantu bananiye Imana kuva kera,yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko Ibyakozwe 7,umurongo wa 31 havuga,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazabaho iteka mu isi izaba paradizo,abandi bajye mu Ijuru nkuko bible ivuga.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Nta gitangaje. Iyo abantu banze kugengwa n’Imana yabaremye, Shitani ntacyo itazabakoresha. Imana mu mpuhwe zayo niyo izatwitabarira

Theogene yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Babikoze ku bw’intego, n’ababibakoresheje babaha amafaranga numva na bo babibazwa kuko babafatanije n’ubusinzi bakaboshya. Gusa birababaje kunywa ukagera ku rwego rwo gusambanira mu ruhame.RIB mwakoze neza ariko mwibuke no gutunga itoroshi kubatanze ariya mafaranga.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Babikoze ku bw’intego, n’ababibakoresheje babaha amafaranga numva na bo babibazwa kuko babafatanije n’ubusinzi bakaboshya. Gusa birababaje kunywa ukagera ku rwego rwo gusambanira mu ruhame.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka