Kirehe: Hongeye kuvuka umwana ufite imitwe ibiri
Umukobwa w’imyaka 18 usanzwe ukora akazi ko mu rugo, yabyaye umwana w’umuhungu, avukana imitwe ibiri ku mugoroba wa tariki 22 Kamena 2016, nyuma y’iminota mike uwo mwana ahita apfa.
Bushishi Eusebe, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rwantonde, ari na ho uwo mwana yavukiye, yatangarije Kigali Today ko uwo mukobwa yagejejwe mu kigo nderabuzima, umuforomo amusuzumye asanga umwana atameze neza mu nda, mu gihe batumije Imbangukiragutabara (Ambulance) mu bitaro bya Kirehe, uwo mukobwa ahita abyara.
Bushishi avuga ko uwo mwana akimara kuvuka, hashize umwanya ahita apfa.
Yagize ati “Yabyaye umwana ufite imitwe ibiri iteye ku gihimba kimwe, nyuma yo kumukorera amasuku ahita apfa. Ubu nyina aracyitabwaho n’abaganga.”
Tariki 23 Gashyantare 2016, mu bitaro bya Kirehe havukiye na none umwana ufite imitwe ibiri na we aza gupfa nyuma y’icyumweru ubwo yitabwagaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
YIHANGANE UWO MUBYE.
Ntakundibyagenda Icyo Imana Yagupangiye Ntabwo Wakivuguruza Niyihangane Imana Irahari Kandi Izamuha Undi Kandi Abaganga Bamwitehe Bihagije !
uwo mubyeyi niyihangane imana izamuha undi umuhoza amarira.
Niyihangane ntakundibyagenda, gusa ubufashabukomeze kumugeraho kdi anahumurizwa.
NIYIHANGANE NONE SE KONTAWANGA ICYO IMANA IMUHAYE NTAKUNDI
yihangane buiya niko imana yabigennye
Imana niyo izibyayo uwo mubyeyi yihangane Imana izamuha undi