Kicukiro: Umusore aravugwaho kwiyita umukobwa agamije gusaba akazi

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yafatiwe mu Mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Uyu musore ngo yagerageje kwiyoberanya yiyita umukobwa, agenda mu ngo asaba akazi ko kurera abana, ariko abarimo gucunga umutekano baza gutahura ko ari umuhungu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi, Mukeshimana Odette, yabwiye Kigali Today ko uyu musore yafashwe n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, zimubaza impamvu agenda akomanga kuri buri rugo asaba akazi ntiyabasobanurira impamvu yabyo nibwo baje kwitegereza babona asa n’abahungu.

Ati “Nyuma yo kubona ko yiyoberanyije, bamubajije aho aturuka avuga ko yari avuye mu Karere ka Gicumbi azanywe n’umuntu wari uje kumushakira akazi, ageze mu Mujyi wa Kigali amutwara igikapu yari afite ndetse n’amafaranga”.

Gitifu Mukeshimana avuga ko uyu musore yari yambaye imyambaro y’abakobwa, anifubitse ndetse afite n’isakoshi ku buryo utatahura ko ari umusore.

Muri iyo sakoshi bamusanganye amafoto menshi y’abantu batandukanye akavuga ko ari abo mu muryango we.

Ati “Twaramwitegereje mu maso tubona ni umuhungu wambaye nk’abakobwa ariko dukomeje kumuganiriza atwemera ko ari umuhungu atari umukobwa, tumubajije impamvu yiyoberanya yatubwiye ko ari uko yashakaga akazi ko kurera abana”.

Gitifu Mukeshimana avuga ko uyu musore yaje kubaha numero y’umuntu ababwira ko ari mwene wabo baramuhamagara ababwira amakuru ko ari umuturanyi we ndetse ko uyu musore asanzwe agaragara mu bikorwa by’ubujura.

Indi ngeso uwo muturanyi we amuziho yabwiye abo bayobozi ngo ni uko uwo musore asanzwe azana urubyiruko kurushakira akazi muri Kigali noneho yabageza mu mujyi akabambura ibyo bafite agahita yigendera ntibongere kumubona.

Uyu musore inzego z’ibanze zamushyikirije Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga kugira ngo bamubaze icyamuteye kwiyoberanya ndetse akabeshya ko ari umukobwa kandi ari umuhungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumfashije mwanyereka isuraye kuri Whatsapp no 0785049340, kuko harumusore uherutse kutwiba bari mukigero kimwe

[email protected] yanditse ku itariki ya: 25-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka