Kenya: Umushoferi wa Taxi ahanisha abananiwe kumwishyura kubogosha

Muri Kenya umushoferi wa Taxi ukora ku giti cye, yafashe icyemezo cyo kujya yogosha abakobwa cyangwa se abagore, mu gihe batamwishyuye amafaranga y’urugendo bumvikanye.

Aba barogoshwe kubera kunanirwa kwishyura
Aba barogoshwe kubera kunanirwa kwishyura

Ni inkuru yateje impaka ndende mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kubona amafoto y’abakobwa bogoshwe n’uwo mushoferi, kuko batashoboye kwishyura igiciro bumvikanye.

Ikinyamakuru TUKO cy’aho muri Kenya, cyagarutse kuri iyo nkuru y’abakobwa babiri batumije Taxi ariko badafite amafaranga yo kwishyura umushoferi wakoresheje lisansi ye.

Nyuma y’uko amashusho agaragaza uwo mushoferi, yogosha imisatsi y’abakiriya be b’igitsina gore ashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yateje impaka hagati y’abazikoresha, bamwe bashyigikiye ibikorwa by’uwo mushoferi mu gihe abandi babigaya.

Bivugwa ko abo bakobwa bananiwe kwishyura amafaranga y’urugendo rwabo, nyuma y’uko bari batumije iyo Taxi, maze bituma umushoferi arakara cyane, yiyemeza kubahana ariko ngo akanabaha isomo ryo kujya bubaha.

Uwo mushoferi bivugwa ko yari afite umukasi mu modoka, maze yogosha imisatsi yabo bari barasutse atabagiriye imbabazi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko nibura iyo akata ibisuko byabo, ariko ntakate imisatsi yabo ngo abasigire umutwe musa.

Abandi bo bavuze ko ibyo uwo mushoferi yakoze byari bikwiye, kuko ari isomo ku bakobwa cyangwa se abagore, kuko batazongera gutumiza Taxi bazi neza ko badafite amafaranga, mbese ko bagomba kwiga kubaho bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X, yagize ati "Kubera iki utumiza Taxi udafite amafaranga?”

Undi yagize ati "Hari icyo nshaka kumenya, nyuma yo kogosha uwo musatsi, barawugurishije amafaranga bishyuzwaga araboneka se”?

Naho uwiyita Tnn yagize ati "Ese ubwo bizagenda bite, nibabona amafaranga bakaza kwishyura? Ubwo se azakuza imisatsi yabo?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hapana kwihanira sibyemewe ariko nawe yabitewe numujinya ntakundi ubwo sinzicyo abacamanzabo babivugaho?

Wage Shine yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka