Ingofero ya Napoleon Bonaparte yagurishijwe Miliyari zisaga ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda

Ingofero ya Napoleon Bonaparte wabaye ikirangirire cyane mu mateka y’Isi, by’umwihariko mu mateka y’u Bufaransa, yagurishijwe mu cyamunara kuri Miliyoni 1.932 by’Amayero , ni ukuvuga asaga Miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyo ngofero ya Napoleon bivugwa ko ari izwi cyane ndetse ikagira n’ibyo isobanura, nko kugura ko iyo yabaga ayabambaya byabaga bivuze ko ari ku rugamba, yaciye agahigo mu kugurishwa akayabo k’amafaranga menshi.

Icyamunara cyo kugurisha iyo ngofero cyabaye ku ejo ku cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, amafaranga yaguzwe iyo ngofero aza arenze kure ayo inzu y’ubucuruzi ya Osénat, yateganyaga kuko yagejeje kuri Miliyoni 1.932 z’Amayero bitari byitezwe ko yayagezaho.

Inkuru dukesha www.huffingtonpost.fr, ivuga ko icyo cyamunara cyari cyahurije abaguzi baturuka hirya no hino ku Isi. Iyo nzu ikora ibyo kugurisha muri za cyamunara ikaba yaciye agahigo ariko n’ubundi yari isanganywe ako yaciye mu 2014, ubwo yagirishaga indi ngofero ya Napoleon kuri Miliyoni 1.884 z’Amayero.

Iyo ngofero yari yabanje gukorerwa igenagaciro, bivugwa ko iri hagati ya 600.000 na 800.000 y’Amayero, ariko iza gushyirwa ku giciro cya 500.000 y’Amayero, ariko birangira igurishijwe akubye kane ayo bari bateganyije mbere.

Uwitwa Jean-Pierre, komiseri ushinzwe gushyiraho ibiciro muri iyo nzu y’ubucuruzi ya Osenat, aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, yavuze ko iyo ngofero ubwayo, ihagarariye ishusho y’Umwami w’Abami (Napoleon Bonaparte).

Yagize ati,” Ingofero ubwayo yonyine, ihagarariye ishusho (image) y’Umwami w’Abami”.
Inzu ya Osenat, yemeza ko iyo ngofero yambawe na Napoleon hagati y’umwaka 1769-1821, nk’uko byatangajwe n’Umwanditsi w’Umubiligi witwa Yves Moerman.

Bivugwa kandi ko Napoleon yari afite ingofero zigera ku 120, ibyo bikaba bisobanura ko hashobor no kubaho izindi cyamunara zo kugurisha zimwe mu ngofero ze igihe icyo ari cyose.

Iyo ngofero yagurishijwe kandi ngo yari yaradozwe n’uwitwa Pierre-Quentin-Joseph Baillon mu 1806. Inzobere mu by’amateka zemeza ko Napoléon ubwe, yiyongereyeho ibindi birango kuri iyo ngofero, ubwo yari mu Nyanya ya Méditerranée, yambuka ava ku Kirwa cya Elbe ku itariki 1 Werurwe 1815.

Iyo ngofero yabanje kuguma mu muryango wa Napoleon, nyuma iza kugurishwa muri za cyamunara mu bihe bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka