Arashinjwa gusambanya nyina ku ngufu
Umusore w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza akurikiranweho gufata ku ngufu nyina umubyara akamusambanya.
Uwo mubyeyi ahamya ko umuhungu we yamufashe ku ngufu akamusambanya kuri uyu wa 16 Kamena 2016, akanamukuramo amenyo abiri bagundagurana amwiyama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Habineza Jean Baptiste, yabwiye Kigali Today ko uwo musore ari mu maboko ya Polisi akurikiranweho icyaha cyo gufata nyina umubyara ku ngufu akanamusambanya.
Yagize ati “Iby’uko uwo musore yaba yasambanyije umukecuru we ni ko biri kuvugwa ariko haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ko ibyo byaba ari ukuri.”
Habineza Jean Baptiste yongeyeho ko uwo musore ukekwaho gusambanya nyina yari yasinze.
Hari amakuru avuga ko uwo musore atitwara neza mu bandi kubera kunywa ibiyobyabwenge.
Uwo mukecuru ushinja umuhungu we kumusambanya ndetse bikamuviramo no gukuka amenyo abiri, yahise yoherezwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Habineza Jean Baptiste, yamaganye icyo gikorwa cy’urukozasoni avuga ko gifitanye isano n’ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, asaba ko abantu babireka kuko ababinywa bibagira imbata bakitesha agaciro ndetse n’ibikorwa bakoze bikabagiraho ingaruka.
Ubwo twateguraga iyi nkuru twashatse kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’Umugenzacyaha muri iyi Ntara, CIP André Hakizimana, kugira ngo agire icyo abivugaho ariko ntibyashoboka.
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
aaaaaah ,ni ugusenga gusa
Bantu mumenye ko turi mubihe bidasanzwe byanyuma ,mwitegure kubona nibindi bikorwa nkibi,uzubwenge arusheho gusenga yiyame satani
Mbega Umusore udukoje isoni
Ntakindinarenzaho Kuko Biteye Agahinda?!?
Wasanga Atuzuye Mumutwe Bamujane Kwamuganga\UMUKECURU!/.
Aha birakabije pe?Bamuhane bihanukiriye
Iyoniminsiyanyuma
MBEGA UMUSORE WI MBWA UBU C YABUZE INKUMI KOKO !!!
AHAAAA.NTAWAMENYA
nakumiro kabisa
ndabona ubutabera bwabikurikirana neza kuko harigihe nyuma yaba amubeshyera kuko ababyeyi gito nabo bariho pe.
Ahaaa Ngibyo Ngayo.Ubwo Se Iyo Amutereta!Imbwa Ziriho!Kandi Ntiyari Kwiyimira Umwana Kumunyu W’isi!Ese Sha Cyagitutsi Ngo Karongore Nyoko Wowe Ntacyo Kikubwiye?Urakicwa N’uburagaza!Uziko Urutwa Nuwarongoye Inka Ya Girinka!
Nukuri nibamuhane bikwiye bibere nabandurugero babitekerezaga kubikora kuko birababaje kandi biteyegahinda nisoni nyishi
ahaaaaa!!! Isi igeze lure people!