Akora amakanzu mu misatsi
Umurusiya Pablo Kumin ukora akazi ko gusokoza abantu bakunze kwita umukuwaferi (coiffeur), akanaba umuhanzi mu bijyanye no kwambara (mode), yifashisha imisatsi mu gukora amakazu.
Uyu mukuwaferi ufite imyaka 23 yonyine, ngo ni umwe mu bahanzi mu by’imyambarire uzwi cyane mu gihugu cye cy’Uburusiya, kubera gukora imyenda mu misatsi.
Buri mwenda akoze ngo umutwara igihe kinini cyane, kandi ugatuma agera ku ntego ye yo gutuma abantu bita ku mwuga we w’ibanze ari wo gusokoza abakiriya be.
Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko agitangira uyu murimo wo gukora amakanzu mu misatsi, Pablo ngo yifashishaga imisatsi yogoshewe muri salo ye gusa. Icyakora kuri ubu ngo yifashisha n’ivuye mu nsengero zo mu Buhinde yohererezwa n’umuterankunga yabonye.
Iyi misatsi ngo ayimwoherereza icyogoshwa, itaragira ibindi ihindurwaho.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nagirango mbashimire kubwo amakuru mutugeyaho.mwambarira mukambwira umubare wo gutora bruce melody muri guma guma.
TURABAKUNDA