Kirehe: Yabyaye umwana ufite imitwe ibiri
Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba arasaba ubufasha nyuma yo kubyara umwana ufite imitwe ibiri.
Uwo mubyeyi wabyaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016, avuga ko yatunguwe no kumva ko yabyaye umwana ufite imitwe ibiri.
Agira ati "Namaze kubyara bambaze ntibahita bambwira ikibazo cy’umwana wanjye. Babanje kubimpisha nyuma bamwira ko yavukanye imitwe ibiri mpita ngwa mu kantu."
Akomeza yibaza uko azamurera, yagize ati "Ni ikibazo ntakiriye neza kuko nibajije uko nzamurera biranyobera. Nzakura he utwenda!"
Mu bindi bibazo yibaza harimo uko azajya amuheka n’uko azajya amwonsa. Ati "Ese buriya koko azabaho!"
Mu kiganiro na Dr Ngamije Patient, yadutangarije ko nubwo iby’uwo mwana wavukanye imitwe ibiri bidasanzwe ariko bibaho mu cyo yise "deformation" aho ngo impinja zishobora gufatana igice kimwe cy’umubiri.
Cyakora kugira ngo ikibazo nk’icyo gikemuke bisaba ubushobozi buhambaye n’abaganga b’inzobere.
Uwo mubyeyi wibarutse umwana ufite imitwe ibiri, yari asanzwe ari umubyeyi wubatse unafite abandi bana bane bameze neza, uwo wavutse akaba ari uwa gatanu.
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana yi subije uwayo imuhe iruhuko ridashira
uyu mubyeye akeneye ubufasha pe!Leta nimwiteho arababaye.
uwomubyeyi arababaye kandi arababaje gusa niyihangane ariko yarakwiye ubufasha mugihe bagihumeks
Rwose pe ibi ni ikibazo kumumbye ark imana izi impamvu,uyu mudamu yihangane kabisa
nyagasani niwe ugaba kd akanategeka gusa uwo mubyeyi ntatekereze byinshi ahubwo abishyire mu maboko yi Imana
NDIMUKAGANE NIYIHANGANE
NIYIHANGANE IMANA IZI UKO IZAMUGENZA
maze gusoma iyinkuru ndabbayecyanepee . ikibazo nyakubahwa dr kombonye imitwe ibiri azajya yosa imitwe yombi ? nonese dr uwo mubyeyi mwamurekuye arataha ? nonese hari ubufasha ibitaro byanyu bumuteganyiriza ? cg hari ubuvugizi mugiyekumukorera ngo reta imufashe ? mana yajye uzikuremape ariko uyuwe umutanze ari ikigeragezope mana tabara isi, yacu
sesu wange imana irarema pe! nimana yabishatse izanamurinda
unless the mercy of God!!
Birababaje pe?? Imana i.murinde
Nubwambere mbibonye. Ese bazabaho koko.?? Nahimana!!