Kirehe: Yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba arasaba ubufasha nyuma yo kubyara umwana ufite imitwe ibiri.

Uwo mubyeyi wabyaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016, avuga ko yatunguwe no kumva ko yabyaye umwana ufite imitwe ibiri.

Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe yabyaye uyu mwana ufite imitwe ibiri. Ifoto/Kigali Today.
Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe yabyaye uyu mwana ufite imitwe ibiri. Ifoto/Kigali Today.

Agira ati "Namaze kubyara bambaze ntibahita bambwira ikibazo cy’umwana wanjye. Babanje kubimpisha nyuma bamwira ko yavukanye imitwe ibiri mpita ngwa mu kantu."

Akomeza yibaza uko azamurera, yagize ati "Ni ikibazo ntakiriye neza kuko nibajije uko nzamurera biranyobera. Nzakura he utwenda!"

Mu bindi bibazo yibaza harimo uko azajya amuheka n’uko azajya amwonsa. Ati "Ese buriya koko azabaho!"

Mu kiganiro na Dr Ngamije Patient, yadutangarije ko nubwo iby’uwo mwana wavukanye imitwe ibiri bidasanzwe ariko bibaho mu cyo yise "deformation" aho ngo impinja zishobora gufatana igice kimwe cy’umubiri.

Cyakora kugira ngo ikibazo nk’icyo gikemuke bisaba ubushobozi buhambaye n’abaganga b’inzobere.

Uwo mubyeyi wibarutse umwana ufite imitwe ibiri, yari asanzwe ari umubyeyi wubatse unafite abandi bana bane bameze neza, uwo wavutse akaba ari uwa gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Imana yi subije uwayo imuhe iruhuko ridashira

IRADUKUNDA JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 2-03-2016  →  Musubize

uyu mubyeye akeneye ubufasha pe!Leta nimwiteho arababaye.

Kibambasi yanditse ku itariki ya: 2-03-2016  →  Musubize

uwomubyeyi arababaye kandi arababaje gusa niyihangane ariko yarakwiye ubufasha mugihe bagihumeks

grace yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Rwose pe ibi ni ikibazo kumumbye ark imana izi impamvu,uyu mudamu yihangane kabisa

Etienne yanditse ku itariki ya: 26-02-2016  →  Musubize

nyagasani niwe ugaba kd akanategeka gusa uwo mubyeyi ntatekereze byinshi ahubwo abishyire mu maboko yi Imana

ismael yanditse ku itariki ya: 26-02-2016  →  Musubize

NDIMUKAGANE NIYIHANGANE

AFANDE DIDIER yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

NIYIHANGANE IMANA IZI UKO IZAMUGENZA

AFANDE DIDIER yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

maze gusoma iyinkuru ndabbayecyanepee . ikibazo nyakubahwa dr kombonye imitwe ibiri azajya yosa imitwe yombi ? nonese dr uwo mubyeyi mwamurekuye arataha ? nonese hari ubufasha ibitaro byanyu bumuteganyiriza ? cg hari ubuvugizi mugiyekumukorera ngo reta imufashe ? mana yajye uzikuremape ariko uyuwe umutanze ari ikigeragezope mana tabara isi, yacu

nsabyumukiza justin yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

sesu wange imana irarema pe! nimana yabishatse izanamurinda

richard yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

unless the mercy of God!!

ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Birababaje pe?? Imana i.murinde

Habimana yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Nubwambere mbibonye. Ese bazabaho koko.?? Nahimana!!

Joseph yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka