Gicumbi : Afite abana 46 yabyaye ku bagore umunani
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mukarange hari umugabo witwa Katabarwa Martin ufite abana 46 yabyaye ku bagore umunani yashakanye nabo. Kera uwabaga afite abana yafatwaga nk’umuntu ukomeye, kandi ngo gushaka abagore benshi byatumaga abona ibiryo arya bitandukanye yagaburirwaga n’abagore be akarenzaho n’amayoga babaga bamutuye.
Uyu musaza w’imyaka 75 avuga ko gushaka abagore benshi ndetse akabyara n’abana benshi ngo yumvaga aribwo buryo bwiza bwo kuzagira abamurwanaho igihe ageze mu zabukuru ariko ngo siko byamugendekeye kuko mu masaziro ye yicuza impamvu yashatse abagore benshi ndetse akaba afite n’umuryango w’abantu benshi kuko byamuzaniye imwiryane mu muryango.
Kera ngo gushaka abagore benshi byari nk’umuco kuko icyo gihe abagabo bumvaga ko aribyo byazabafasha kubaho neza, gusa Katabarwa yemeza mu masaziro ye ubu nta mugore n’umwe ukimwitaho uko abishaka. Ngo nyuma yo kumenya itegeko ry’uburinganire ribaha uburengenzira bwabo, bose baramwanze bahitamo kwibanira n’abana babo ubu akaba atakigira ijambo muri abo bagore be.
Katabarwa kandi avuga ko atakwemerera umwana we kugera ikirenge mu cye cyo guharika uwo bashakanye kuko yamaze kubona ingaruka z’ubuharike. Avuga ko ubu imiryango ye ibana mu makimbirane ndetse ugasanga abana badakundana bahora bapfa amasambu nayo adahagije.
Avuga ko agize amahirwe yo kongera kuba umusore yashaka umugore umwe ndetse akabyara umwana umwe gusa.
Kuri buri mugore ngo Katabarwa yari afite icyumba yihariye ndetse n’iyo yazanaga inshoreke ngo niho babaraga. Ngo abagore be nta kibazo bagiraga na gito kuko ngo byari nk’umuco bari bamenyerewe guharikwa.
Abagore ba Katabarwa benshi bamaze gusaza ni abakecuru abo yashatse nyuma nibo ubona ko bakiri bato, ariko umukuru muri bo witwa Nzamugurisuka Lucie avuga ko gushaka abagore benshi kuyu mugabo ngo byamuteje igihombo kuko ibyo yakoraga byose yavunikiraga bakeba be. Ngo igihe bajyaga gutera imbere Katabarwa we yatekerezaga kwishakira undi mugore.
Ikindi uyu mukecuru avuga ni uko mu mibereho yabo n’uyu mugabo Katabarwa yaranzwe no kubahohotera birimo kuzana inshoreke, no kubakubita ndetse n’ubu umukecuru utabashije kubona ibyo amusaba yaba ibiryo cyangwa amafaranga aramukubita.
Abana b’uyu mugabo nabo bavuga ko batishimira kwisanga barabyawe na Katabarwa kuko ngo bibatera ipfunwe ndetse ugasanga barangwa n’umwiryane. Ikindi kibazo ni uko bose uko ari 46 bataziranye bityo ugiye gushaka uwo bashingana urugo akagira urwikekwe ko bashobora kuba ari abavandimwe.
Bifuza ko bazahura bakamenyana ariko ngo biragoye kuko se yari afite inshoreke ku ruhande kandi bagiye babyarana.
Gushaka abagore benshi kwa Katabarwa Martin ngo bigira n’ingaruka z’umutekano muke aho atuye kuko usanga ubuyobozi buhora mu manza zo kumukiranura n’abana be ndetse n’abo bagore be nk’uko Mukansanga Clotilide umunyamabanga shingwabikorwa w’akagari ka Rusambyi abivuga.
Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemera umugore umwe wisezerano aba bagore bose uko ari umunani baka batewe impungenge n’uko abana b’umugore mukuru w’isezerano batangiye gutanga ikirego ku mitungo y’umubyeyi wabo ko se yayishakiyemo abandi bagore bakaba bategereje kuzakiranurwa n’inzego z’ubutabera.
Ernetine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndumva ikibazo uwakabyayundi azajy’arongora gusa uwa 6 yaragize igitekerezo nuko bitoroshye
gusa ntibizongere kubaho
UWO MUSAZA NIYIHANGANE URWISHIGISHIYE ARARUSOMA KANDI UWIYISHE NTARIRIRWA. KUKO ABAGORE YASHATSE IYO ABA ATARABAZANIRAGAHO INSHOREKE ABAGORE BE BAGAPFUYE KUMUGIRIRA IMPUHWE NONE NTABWO YABITEKEREJEHO NAREKE KWICUZA AMAZI YARENZE COMBINE MURAKOZE YARI ALIAS WO MUNTARA Y’IBURASIRAZUBA MU KARERE KA KIREHE MU MURENGE WA NYAMUGARI.