Afungiwe gusambanya inka y’umuturanyi
Umugabo witwa Twagirayezu Nepo wo mu Karere ka Rulindo yashyikirijwe polisi ashinjwa gusambanya inka y’umuturanyi yahawe muri “Gira inka.”
Uwo mugabo w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Shyorongi, yashyikirijwe polisi kuri uyu wa kane tariki 21 Mata 2016.
Musengayire Violette umugore wa Nsaguriye Samuel ny’iri iyi nka yasambanyijwe, n’agahinda kenshi yavuze ko uwo Twagirayezu yabasambanyirije inka kandi nawe afite iye yahawe muri Gira inka.
Yagize ati “Natashye mvuye ku kazi aho nshururiza mu ma saa yine z’ijoro ryakeye, nsanga uwo mugabo w’umuturanyi Twagirayezu Nepo ari mu kiraro cy’inka yambaye ubusa, ambonye arikanga ahita afata ikabutura arayambara, ndebye nsanga ku gitsina cy’inka hariho amasohoro.”
Yavuze ko yahise yihutira kubibwira ubuyobozi kugirango iyo nka nigira ibibazo bazabimenye, iyo nka yabo ikaba inahaka. Yongeraho ko kandi uwo mugabo yemera ko yasambanyije iyo nka.
Ngo bakaba batewe impungenge n’uko iyo nka yahakaga ishobora kuzabyara ikintu kidasobanutse cyangwa ikaramburura.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Karama, Uwizeyima Focas yavuze ko uwo mugabo yemera icyaha yakoze akanagisabira imbabazi. Ati “Turakeka ko yaba yabitewe n’uko yirukanye umugore we hakaba hashize amezi agera muri atanu umugore ntawe uri murugo.”
CIP Innocent Gasasira, umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko gusambanya itungo bihanishwa ingingo y’186 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda.
Iyo uwabikoze ahamwe n’icyaha, bingana n’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.
Ibitekerezo ( 38 )
Ohereza igitekerezo
|
Tumusengere yihane
Tumusengere yihane
Hello, Uwo MUGABO ibyo yakoze ni amahano,gusa police ikwiye kwodashisha abize ibibazo byindwara zo mu mutwe ( clinical psychology). Birahoboka ko afire ikibazo mu mutwe kuko nta muntu WO kwanduranya munyamanswa.
Ahokumufunga iyo mumujya I Ndera bakareba ko hari icyo bamufasha
cg mukamushyira abakozi b’Imana bakamusengera kuko ndabona ari imyuka mibi
uwo mugabo bamuroze. kuko hanze aha hari abakobwa, abagore bubatse nabatubatse bose baba bashaka abagabo.
abonibobazana ingwaraz,ibyorezo afungirwemukatoto atazaviorabagenzibe kdi,abagangabamupime ashoborakuba yasazentabwo umuntumuzima yakwirukana,umugore ngo,ahitemo kurongora inka!
Birababaje ubwoc yari yabuze n,umudamu koko?
MBEGA NIBURASE AYAJYA KUGURINDAYA ARIKO NTAFATE INKA AYAYA BIRAGOYE KUMVINKURUNKIYI MURWANDA NOHOREROBUNDI WASANGA UYUMUGABO YARI YASINZE WENDAHARI KUKO BIRAGOYE KUMVINKURU NKIYI KUMUNTU NGOYARYAMANYE NINKA WAPIKBS NANONE BANYIRINKA NIBAHUMURE NYACYO INKAYABO YABO UBUSE BARABONA IMBARAGA ZUMUNTU ZANGANA NIZINKA NTANAKIMWE IYONKA YABAKABIZA OH URUGENDORWIZA MURIPIRIZO NAVAYO AZAHITE ASHAKA UMUGORE NIYONAMAMUGIRIYE RWOSE ARIKO IYINI I NKURU ITEYE ISONI KUBAMUZI NOKURIWE RWOSE.
NIBYIZAKO UWOMUGABO NIBAYEMEYE ICYAHA YAGABANIRIZWA IGIFUNGO ARIKOKOKO BIRUMVIKANA YAKOZE AMAKOSA
Rwose nyirinka nahumure. Inka ye ntacyo izaba na kimwe kuko iyo mashini ye ni ngufi kuburyo itageraho byayitera kuramburura. Nize science ndabizi.
Nyagasani na dutabare nkabana babantu
Nyagasani na dutabare nkabana babantu