Abahungu ngo bafite ibindi bimenyetso bigaragaza ko umukobwa akiri isugi

Ngo hari ibintu by’ingenzi abasore bakunze kugendaraho bakaba bakwemeza ko umukobwa akiri isugi niyo baba batarakorana imibonano mpuzabitsina, ariko ibyo bimenyetso hari igihe bibeshya ba nyiri ukubigenderaho.

Urubuga www.whatdomenreallythink.com ruvuga ko ikintu cya mbere abahungu bakunze kugenderaho ngo babe bamenya ko umukobwa akiri isugi, ngo ni ukureba imyifatire ye iyo ari mu ruhame cyangwa atari mu ruhame.

Ikimenyetso cya mbere ngo ni uburyo umukobwa asomana. Ngo iyo umuhungu asomye umukobwa agasanga azi gusomana, icyo gihe ahita yemeza ko uwo mukobwa atari ubwa mbere abikoze kuko ngo kumenya gusomana bisaba kuba umuntu yarabikoze mbere akabimenyera.

Abahungu rero ngo iyo basanze umukobwa azi gusomana bahita babyuririraho bakaba bakwemeza ko atakiri isugi.

Nanone kandi ngo iyo umukobwa atagira isoni igihe umuhungu arimo kumukorakora (caresser), nabyo ngo bituma umuhungu abona ko yamaze gutakaza ubusugi bwe.

Ibi rero ngo bigaragaza ko umukobwa yiyizeye ku birebana no gukora imibonano kandi ko ari ibintu amenyereye bityo umuhungu nawe agahita yumva ko atakiri isugi.

Ikindi ngo ni imyambarire y’abakobwa. Abahungu bakunze gucira urubanza abakobwa bagendeye ku myambarire yabo.

Urubuga rwa rukomeza rugira ruti: Iyo umuhungu abonye umukobwa yambaye akenda ko hejuru kagaragaza uko ateye mu gituza, cyangwa se yambaye ipantalo y’ikoboyi (jeans) imufashe cyane ikamugaragaza uko ateye, cyangwa se ikabutura ngufi igaragaza amatako yose uko yakabaye, umuhungu ahita yumva ko uwo mukobwa ari umuntu woroshya ubuzima mu birebana no gukora imibonano mpuzabitsina.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ariko kuki mutinda kubusugi bw,abakobwa ntimuvuge kubumanzi bw,abahungu,ugasanga umuhungu yaciye ibintu yarangiza akabaza ngo uri isugi. ubusugi ni ibyagaciro kubugira ariko nuwabutakaje si uwo gupfa

malia yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Abo barishuka kuko gusomana no gukora sexe ari ntaho bihuriye!!! hari ababa babizi kandi banabikunda (gusomana) ariko bakaba batarakora sexe kimwe n’uko hariho n’ababa bakora sexe kurusha isazi kandi ugasanga ibijyanye no gusomana ni zeru izinze!Ubuse abakobwa bo mu cyaro ibyo byo gusomana barabizi?ariko se ko bahora babyara ni uko ari amasugi??? NTAHO BIHURIYE!Ni kimwe n’imyambaro, umwana wakuriye mumugi yiyambarira imyenda igezweho, ntabwo ibyo byo kuvuga ngo idafashe,...euh cyakora iyi mitekerereze iri muri iyi nkuru nizere ko ari iyo mu cyaro kuko mumugi ntawatekereza atya!!!

Love yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

biterwa n’uwariwe hari igihe aba azi kwiyorobeka muri byose cyane ko isoni babizi ko zairi mubiranga ubwiza bwabo.

MBAWE yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka