Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rwahaye icyangombwa umuhanzi Mr Eazi, cyo gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021, yatangaje amabwiriza agenga imihango y’ubukwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Riba hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’umwanda batezwa n’ingaruka z’abanywa inzoga zitemewe, bakavuga ko umutekano muke bafite bawuterwa n’abanywa izo nzoga.
Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge Kimisagara , Akagari ka Katabaro mu Mudugudu w’ubusabane hamenyekanye urupfu rw’umugore wari utwite inda y’amezi atandatu.
Amategeko avuga ko umwana atitangira ikirego ariko nanone bigaterwa n’imyaka afite. – Abana bakiri bato batarageza ku myaka cumi n’ine(14) ababyeyi cyangwa ababarera ni bo babatangira ikirego mugihe umwana yahohotewe kuko aribo babana nabo, gusa nanone muri iyi minsi harimo icyuho cy’uko ababarera ahanini bikomeje (...)
Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza igiye gufungura ishami rishya mu Rwanda, kugira ngo ishyigikire umubano wayo n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, no gufasha kwagura ibikorwa byayo ku isi.
President wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeye ko ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ryananiwe gukumira ruswa mu gihe cy’uwahoze ari president Jacob Zuma.
Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Uganda ukundwa na benshi, Anne Kansiime, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, amaze gutangaza ibyishimo afite kuko yasamye.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ishuri rya Ecole Nationale d’Administration (ENA) ryigwamo n’abazakora mu nzego nkuru z’icyo gihugu, rigiye gufungwa hagamijwe guca ubusumbane mu Bafaransa, kuko ryigwamo n’abana b’abakomeye gusa.
Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko hari impinduka zikomeye zabaye mu gushaka igisubizo ku cyorezo cya Covid-19 muri icyo gihugu.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Mbere tariki 5 Mata 20201, yashyize umukono ku itegeko rimwemerera kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida akabona manda ebyiri z’inyongera, imwe imara imyaka itandatu, ibimuha amahirwe yo kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu 2036.
Madamu Samia Suluhu Hassan, usanzwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Tanzania, amaze kurahirira kuba Perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’icyo gihugu.
Icyamamare mu njyana ya ’Country music’, Dolly Parton, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Jolene, Think about me n’izindi nyinshi, yahawe urukingo rwa Covid-19, nyuma yo gukangurira abandi gukurikiza urugero rwe bongera gutekereza imwe mu ndirimbo ze yakunzwe ya ’Jolene’.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2021, ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika byatangiye guhabwa inkingo za covid 19 binyuze muri gahunda ya Covax.
Bamwe mu Bayapani binubiye gufatirwa ibipimo mu kibuno mu gihe binjiye mu Bushinwa, hakaba n’abavuze ko ubu buryo bwo gupima bwabateye guhungabana.
Ghana yabaye igihugu cya mbere cyakiriye inkingo za Covid-19 zatanzwe muri gahunda yo kugabana inkingo ku isi izwi nka COVAX.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye Uburayi na Amerika kohereza mu buryo bwihutirwa nibura 5% by’inkingo zabyo za Covid-19, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo ku wa kane tariki 18 Gashyantare 2021, hagaragaye inkingi y’amayobera ikoze mu cyuma gishashagirana cyane izwi nka ‘Monolith’, bakaba barayibonye aho batazi uko yahageze n’aho yaturutse.
Visi Perezida Seif Sharif Hamad w’Ibirwa bya Zanzibar yashyinguwe kuri uyu wa kane tariki 18 Gashyantare 2021 mu mudugudu avukamo wa Tambwe ku kirwa cya Pembe, akaba yaherekejwe n’imbaga y’abaturage ndetse amaduka n’ibindi bikorwa birafungwa.
Mu itangazo abapolisi bavuga ko Robert Maraj yagendaga mu muhanda mu kirwa cya Long Island mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo yagonzwe.
Ibyo bibaye nyuma y’uko umuryango w’abibumbye UN utangaje ko ufite ibyegeranyo by’amabi ashingiye ku gitsina yakozwe muri iyo ntara, ibivugwa ko abantu bahatiwe gusambanya ku gahato abantu bo mu miryango yabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, nibwo inshuti n’umuryango batangaje ko umwe mu bakinnyi bakomeye bo mu Bufaransa, Remy Julienne wagaragaye muri filime nyinshi za James Bond, yapfuye azize Covid-19 afite imyaka 90 y’amavuko.
Perezida Yoweri Museveni ushaka indi manda araza imbere mu majwi y’abahatanira kuyobora Uganda.
Inyeshyamba zimaze iminsi zigaba ibitero mu mijyi imwe n’imwe ya Repubulika ya Santarafurika zatangaje ko zitanze agahenge, ariko zisaba ko amatora yo ku Cyumweru asubikwa, nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibivuga.
Umubyeyi w’Umunyarwenya ukomoka muri Nigeria, Emmanuella Samuel, aherutse gutungurwa no kubona umwana we w’imyaka 10 amuha imfunguzo z’inzu yamwubakiye.
Umuryango w’Abanyamerika uharanira iterambere (USAID) mu cyumweru gishize wahagaritse kohereza amafaranga yo gufasha abasizwe iheruheru na Covid-19 muri Uganda.
Tariki 08 Werurwe, u Rwanda n’isi yose muri rusange bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ni ibirori byabereye mu midugudu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ku ruhembe mu Iterambere’.
Mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano. Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano na Ministeri y’Ubuzima, mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga izwi nka CHOGM.
Abana bo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge basangiye Noheli n’umuryango NDERA NKURE MUBYEYI, barahamya ko ari umunsi w’amateka kuri bo nyuma y’uko ababyeyi bo muri uyu muryango bidagaduye na bo mu mikino y’abana.
Ku wa gatatu tariki 11 Ukuboza 2019, mu Mujyi wa Kigali habereye inama igamije guhuza imbaraga mu kongera ireme ry’uburezi. Iyo nama yahuje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC), Amashuri yigenga, n’abandi bashinzwe uburezi.