Abasenateri b’u Rwanda bagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’ingorane, zo kubona serivisi za Leta zitangirwa kuri Internet binyuze ku Irembo, iyo badafite nimero ya telefoni n’indangamuntu by’u Rwanda, ndetse bikabasaba n’ingendo ndende bajya kuri za Ambasade.
Abagabo batatu b’Abanyafurika batawe muri yombi muri Algeria bazira kwiyoberanya, bakigira nk’abagore b’Abarabu kugira ngo babashe kugera i Dubai.
Abasirikare bane batawe muri yombi ku kibuga cy’indege i Bangui bashinjwa gucura umugambi w’ubwicanyi, bakaba ari abo mu itsinda ry’abasirikare barinda Gen Stéphane Marchenoir ukuriye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santarafurika zizwi nka ‘MINUSCA’.
Umunyemari w’Umunyamerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, Joe Ritchie, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, afite imyaka 75.
Kenya yakajije ingamba zo kugenzura indwara y’imbasa, nyuma y’uko igaragaye muri Malawi mu cyumweru gishize.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko muri Afurika hongeye kugaragara indwara y’imbasa nyuma y’imyaka itanu ishize bivugwa ko iyi ndwara yahacitse.
RIB yafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti, akaba yafashwe kuri uyu wa Gatanu tari 18 Gashyantare 2022.
Abahanga bavuga ko mu bantu batanu bari hamwe, umwe muri bo aba arwaye agahinda gakabije, ibyo bikerekana ko umuntu atirinze mu gihe bishoboka, ashobora guhura n’uburwayi bwo mu mutwe, bityo abagize imiryango bagasabwa kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe aho kubatererana.
Perezida w’igihugu cya Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yatangaje ko Guverinoma igiye kuzashyiraho uburyo bwo gutunga abashomeri ibagenera umushahara, mu gihe igihugu kikiri guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi.
Abahitanywe n’inkubi y’umuyaga yiswe Batsirai ivanze n’imvura nyinshi, biyongereye bagera kuri 92 muri Madagascar.
Akenshi uburwayi bwo mu mutwe iyo bufashe umuntu, bivugwa ko ava aho yari ari akagendagenda bityo akaba ashobora kugera kure, ku buryo arenga n’urusisiro rw’iwabo abamubonye mu gihe batamuzi ntibamenye agace aturukamo.
Abantu bagera kuri 20 bapfuye mu gihe ababarirwa mu bihumbi 55 bakuwe mu byabo n’inkubi y’umuyaga yiswe Batsirai, ivanze n’imvura nyinshi mu burasirazuba bwa Madagascar, nk’uko abayobozi babitangaje.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko urukingo rwa Covid-19 mRNA rukorerwa muri Afurika y’Epfo rushobora kuzamara imyaka 3 kugira ngo rwemezwe.
Umusore w’imyaka 29 ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, Mu Murenge wa Mbazi, avuga ko yatangiye gukina umukino wa Tombola muri Inzozi Lotto, ubwo watangizwaga mu Rwanda tariki 10 Ukuboza 2021.
Abaturage bakora ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, batangaza ko babangamiwe n’imiterere y’intebe ziri muri zimwe mu modoka, yaba izijya mu ntara n’izitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, kuko bazibicazaho ndetse rimwe na rimwe zikabacira imyenda kuko ziba zifite ibyuma bishinyitse.
Inzego z’umutekano muri leata Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko umugore wiyahuye asimbutse igorofa yabagamo zasanze ari Cheslie Kryst, wabaye nyampinga wa USA.
Umuhanzi Sibomana Josph Ali uzwi ku izina rya Sing Star Ali ufite imyaka 23, uvuka mu bana icyenda, ubumuga bwo kutabona afite yabutewe n’indwara y’iseru, gusa yabashije kwiga umuziki akaba ubu ari umuhanzi, ndetse abasha no kwikorera indi mirimo ya ngombwa mu buzima.
Umuryango Imbuto Foundation, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, washyize ahagararaga itangazo rimenyesha abantu kwirinda abatekamutwe biyitirira uwo muryango bagasaba abantu amafaranga.
Umuyobozi mushya w’Ingabo za Burkina Faso, Lt Col Paul-Henri Damiba, yasezeranyije ko ubwo ibihe bizaba bisubiye kuba byiza, azasubiza ubuyobozi, igihugu kigasubira kuyoborwa hagendewe ku Itegeko Nshinga.
Ingabo za Senegal zavuze ko abasirikare babiri b’icyo gihugu bishwe abandi icyenda baburirwa irengero kandi bikavugwa ko baba bafashwe bugwate, mu gihe barwanaga n’inyeshyamba zo mu muri Gambia.
Kuri uyu wa Kane taliki 27 Mutarama 2022, Nyiricyubahiro Arikiyepiskopi Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka itatu amaze ari umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali.
Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mutarama 2022, abagore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itanu, Akeza Elsie Rutiyomba, bazagezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho biteganyijwe ko bazaburanishwa ku byaha bakekwaho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko ritazakora ibyasabwe na Ethiopia byo gukora iperereza ku muyobozi waryo, Tedros Adhanom Gebreyesus, ku byo icyo gihugu kimushinja ko yaba akorana n’abarwanya ubutegetsi buriho, bo mu Ntara ya Tigray.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, muri Tanzania habereye umuhango wo gusangira ku meza amwe ku badipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Abantu Umunani harimo n’Umwana w’imyaka 6 nibo bitabye Imana, naho abagera kuri 50 bakomeretse mu mubyigano wo kwinjira muri stade.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard, avuga ko Abanyarwanda bari hanze ari yo mahitamo yabo, kuko ntawe ubuzwa kugaruka mu gihugu igihe cyose abishakiye.
Abaturage bamwe bo mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba bagaragaje ko batinya Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho barubona bakiruka abandi bakishyiramo ko rushinzwe gufunga gusa.
Abatuye mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, bashyikirijwe imodoka bemerewe n’Umukuru w’Igihugu.
Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Nabahire Anastase, avuga ko ibibazo biri mu buryo bwo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka IECMS ari byinshi, agashimangira ko ahanini biterwa n’uko ikoranabuhanga ari rishya muri rusange.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, mu Murenge wa Nyakabanda ho mu Karere ka Nyarugenge, Akagari ka Nyakabanda ya I mu mudugudu wa Rwagitanga, habereye urugomo rwakorewe abanyerondo babiri barakomereka bikabije bahita bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge kwitabwaho.