Ernest Mugisha, umunyeshuri w’Umunyarwanda w’imyaka 22 wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi bwita ku Bidukikije (RICA), ni umwe mu bantu 50 bashyizwe ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Chegg.org (Global Student Prize) cya 2022, gihwanye n’ibihumbi 100 by’Amadolari.
Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango byazo?
Urukiko rwo muri Suwede (Sweden) ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, rwahanishije igifungo cya burundu no kugarurwa mu Rwanda, Uwizeye Jean nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we. Uwizeye w’imyaka 38, yatawe muri yombi mu Gushyingo 2021 nyuma y’uko we ubwe yari amaze gutanga amakuru ku rupfu rw’umugore we mu gace (...)
Igihe gushishikariza Abahutu gukora Jenoside byageraga muri Perefegitura ya Gikongoro, ari na cyo gihe ubwicanyi bwatangiraga hirya no hino muri ako gace, Abatutsi benshi bahungiye kuri Musenyeri wa kiliziya Gatolika bizeye ko azakoresha ububasha bwe akabarinda.
Dr Didas Kayihura Muganga wagizwe Umuyobozi Mukuru mushya w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development).
Fred Gisa Rwigema yavutse ku itariki 10 Mata 1957, avukira ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga.
Nyuma y’irangizwa ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwo mu Bufaransa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ubutabera bw’u Bufaransa kubyutsa urubanza rwa Wenceslas Munyeshyaka, wari umupadiri wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Abaganga bo muri Turukiya (Turkey), batunguwe no kubaga umuntu wababaraga mu nda cyane bakamusangamo ibiceri, imisumari, amabuye n’ibice by’ibirahuri.
Raporo iteganya ibiri imbere yashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa mbere, irerekana ko abatuye isi bazagera kuri miliyari 8 ku itariki 15 Ugushyingo 2022, mu gihe Ubuhinde buzaba bwaraciye ku Bushinwa nk’igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku Isi muri 2023.
Ubutabera bw’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gukoresha abacamanza n’abanditsi b’inkiko, bakorera ku masezerano kugira ngo bafashe mu kurangiza imanza zabaye umurundo mu nkiko.
Leta y’u Rwanda yavanyeho impushya z’inzira zisanzwe (Passports) izisimbuza iz’ikoranabuhanga (e-Passports), zikoreshwa mu bihugu byose biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Tariki 4 Nyakanga 1994, imyaka 28 irashize ubwo Ingabo za RPF Inkotanyi zatsimburaga iza Leta yakoze Jenoside (FAR) mu Mujyi wa Kigali, umurwa mukuru ukajya mu maboko y’abasirikare b’Inkotanyi (RPA).
Guverineri Bello Matawalle w’Intara ya Zamfara muri Nigeria, yategetse ko abaturage bahabwa impushya zo gutunga imbunda kugira ngo batangire kwirindira umutekano ukomeje kubangamirwa n’imitwe yitwara gisirikare, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya no gutsimbura abagizi ba nabi bakomeje kwica no gushimuta abaturage, (...)
Nyuma y’ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa (IRMCT), Urwego Rwasigaranye Inshingano z’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (ICTR), abaharanira uburenganzira bwa muntu bongeye gutanga icyifuzo gisaba ko amakuru afatika ari mu bushyinguranyandiko bwa ICTR yoherezwa mu Rwanda.
Umuririmbyi R. Kelly kuri uyu wa Gatatu ni bwo aza gukatirwa igifugo kiri hejuru y’imyaka 10, nyuma y’amezi icyenda ahamwe n’ibyaha byo gusambanya abagore n’abana ku gahato.
Ikipe nkuru y’umukino w’amagare yo muri Israel (Israel-Premier Tech Cycling), irimo gushakisha inkunga yo kubaka ishuri ry’umukino wo gusiganwa ku magare, ryo mu rwego rwo hejuru mu Karere Bugesera.
Gutwara imodoka bisaba ubwitonzi, ukamenya ko umuhanda utawurimo wenyine, ari yo mpamvu ukwiye kugira ibyo witwararika kugira ngo wirinde impanuka.
Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyigenga cyitwa Novaya Gazeta cyo mu Burusiya, Dmitry Muratov, yateje cyamunara umudari w’igihembo cyitiriwe Nobel aheruka kwegukana, awugurisha kuri miliyoni 103.5 z’Amadolari.
Leta ya Canada ifite gahunda yo gufungura ibiro by’uzayihagararira mu Rwanda, nk’imwe mu nzira zo kwagura umubano w’icyo gihugu n’amahanga, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Mélanie Joly.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ategerejwe mu Rwanda hamwe n’intumwa zije kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Commonwealth i Kigali.
Tariki 17 Mutarama1961, Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo, nyakwigendera Patrice Emery Lumumba, yiciwe mu Ntara ya Katanga ari hamwe na bagenzi be Joseph Okito na Maurice Mpolo bafatanyije urugamba rwo guharanira ubwigenge.
Simon Cowell ni Umwongereza wamamaye mu biganiro bishakisha abantu bafite impano zitarajya ahagaragara, bagakora amarushanwa utsinze agahabwa igihembo cyo kumufasha guteza imbere impano ye.
President wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, ahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano bikomeje kurushaho kwiyongera hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Emmanuel Tuloe, ni umusore w’ingimbi wo muri Liberia w’imyaka 19 ukiri mu mashuri abanza, aho yigana n’abana arusha imyaka itandatu ariko kuri we ni ishema ry’agahebuzo kuko yari yarataye ishuri bitewe n’ubushobozi buke, ajya gukora akazi k’ubumotari.
Inyeshyamba za M23 zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavuye mu duce tw’icyaro zaherukaga kwigarurira mu mirwano yazishyamiranyije n’ingabo za Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umunyeshuri wigaga mu ishuri rya Nyanza TVET School (ETO Gitarama) riri mu Kagari ka Butansinda, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yitabye Imana arimo gukora siporo.
Umuhanzi Kayirebwa Cécile uba mu Bubiligi, avuga ko abantu benshi batazi kuvuga izina rye uko riri, we akabyita gushyoma kuko barivuga barigoreka, ukaba nta gisobanuro waribonera mu Kinyarwanda.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, bwagejeje mu rukiko Jean-Paul Micomyiza, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igisasu cyo mu gihe cy’Abakoloni kitigeze giturika cyabonetse mu gace ko hagati muri Kenya ubwo abaturage bakibonaga mu murima bakagira ngo ni ikijumba cya rutura.
Icyambu cya Odesa muri Ukraine cyarashweho ibisasu bya misile n’Ingabo z’u Burusiya, hapfa umuntu umwe hakomereka batanu ubwo ibisasu byagwaga mu gace k’ubucuruzi no ku bubiko bw’ibiribwa.