Umubazi w’Umushinwa yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko ingurube yari agiye kubaga yamwigaranzuye ikaba ari yo imwica.
Intumwa y’u Rwanda muri Tanzania, Major General Charles Karamba, ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Pindi Hazara Chana, baganira ku kamaro ka Visa imwe rukumbi ku bashaka gukora ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba (East (...)
Umunyamakuru witwa Maria Malagardis wa La Libération yaciwe amande n’urukiko rwo mu Bufaransa, azira inkuru yanditse ivuga ko Col Aloys Ntiwiragabo, umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yihishe mu Bufaransa.
Kugubwa nabi n’amafunguro ni uburwayi buterwa no kurya amafunguro ahumanye kubera za mikorobe n’utundi dukoko cyangwa ibiryo bitera indwara. Bitewe n’ubwoko bw’ubwandu, ibimenyetso bikurikira bishobora kugaragara hashize amasaha menshi, iminsi cyangwa ibyumweru nyuma y’igogora.
Dr Martin Luther King Jr., umuvugabutumwa w’umwirabura w’Umunyamerika waharaniye uburenganzira bw’abirabura, kurwanya ubukene n’ubusumbane kugeza abizize, abakurikiraniye hafi ubuzima bwe bavuga ko bwaranzwe n’ibintu byinshi bitangaje, ariko bitamenywe na benshi.
Umuhanzi Musoni Evariste yavukiye mu Rwanda ku Kibuye (Karongi) mu 1948, ahunga mu 1973 ari kumwe na nyina bajya mu Burundi, abavandimwe be bahungira mu bindi bihugu, nyuma y’uko ise yiciwe mu Rwanda mu 1963 mu mvururu zishingiye ku ivangura ryari ryaratangiye mu 1959.
Uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Benedict wa XVI, ubusanzwe amazina ababyeyi bamwise ni Joseph Ratzinger. Yavukiye muri diyoseze ya Passau (mu Budage), ku itariki 16 Mata 1927 (ku wa Gatandatu Mutagatifu), ari nawo munsi yabatirijweho.
Icy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.
Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko ihagaritse by’ako kanya icuruzwa ryo kuri murandasi ry’imiti yose igabanya ububabare ifitanye isano na Paracetamol, kugeza mu mpera za Mutarama.
Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (CHOGM) yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022, usibye gutera ikimwaro abanzi b’u Rwanda batifiuzaga ko ruyakira, yanasize rukuyemo umusaruro ushimishije mu nzego nyinshi, binyuze mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu, (...)
Icya mbere cy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.
Umugore witwa Gemma Williams yatanze ubuhamya bw’ukuntu uwahoze ari umukunzi we David Barr yamurumye ugutwi kugacika, ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatsindwaga mu gikombe cy’isi cya 2014.
Imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane zo kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu Kirisitu cyangwa Yesu Kristo, ni iyitwa Mary’s Boy Child yahimbwe n’itsinda ryo mu Budage ryitwaga Boney M ryamamaye cyane mu myaka ya za 1980.
2001-2022, imyaka 21 irashize umuhanzi Niyomugabo Philémon atabarutse aguye mu Buholandi azize impanuka y’imodoka, akagenda asize benshi mu rujijo ku buryo hari n’abaketse ko yaba yarazize akagambane.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, yatangaje ko ifite gahunda yo gushyiraho itsinda ry’abasirikare b’abaririmbyi n’abacuranzi, bagomba kujya kuzamura morali ya bagenzi babo bari ku rugamba muri Ukraine.
Muri Bénin, abana b’abakobwa ibihumbi 30 baturuka mu miryango ikennye batangiye gusaranganywa miliyari zisaga icyenda z’amafaranga y’ama CFA (9,000,000,000FCFA), muri gahunda igamije kubashishikariza kudata ishuri.
Ikigo cy’Igihugu cy’ingendo zo mu kirere (RwandAir) cyatangaje ko muri iki cyumweru indege yacyo nshya yikorera imizigo, yasesekaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Umuhanzikazi n’umubyinnyi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Tshala Muana, yashizemo umwuka ku wa Gatandatu tariki 11 Ukoboza ku myaka 64. Urupfu rwe rwabitswe n’umugabo we Claude Mashala, ari na we wari ushinzwe kumutunganyiriza ibihangano bye (producer).
Padiri Byusa Eustache wabayeho kuva mu 1910 kugeza mu 1985, usibye kuba Padiri muri Kiliziya Gatolika, yari n’umuhanzi w’umuhanga mu ndirimbo gakondo, urugero nk’iyitwa ‘Umuhororo’ yahimbiye Paruwasi ya Muhoro, na ‘Kamonyi Nziza Murwa w’Abami’ yahimbye agendeye ku ndirimbo y’Ikidage yo mu kinyejana cya 19.
Urwego rwa Police rushinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, Ikigo cy’Igihugu Gikwirakwiza Amashanyarazi (REG) n’igishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ni byo bigo bya leta biza ku mwanya wa mbere mu kwaka ruswa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu bizaguma aho biri mu gihe cy’amazi abiri ari imbere.
Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, icyamamare mu njyana ya rap Kanye West (usigaye yitwa Ye), yategetswe kujya yishyura indezo y’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, ariko urukiko rumwemerera kugira uruhare ku mibereho myiza y’abana babyaranye.
Iyo uvuze kogeza umupira w’amaguru kuri Radiyo Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari bariho icyo gihe bahita bibuka amazina abiri nyamukuru: Kalinda Viateur na Kabendera Shinani wavugaga amakuru akanogeza umupira w’amaguru mu Giswahili.
Louise Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa kane w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), umwanya yatorewe bwa mbere muri 2018 (Yerevan, Armenia), yongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora indi myaka ine mu nama ya 18 ya OIF (Djerba, Tunisia) kuwa 19 Ukwakira 2022.
Icyamamare muri ruhago, umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, yabeshyuje amakuru yavugaga ko yayobotse idini ya Islam nyuma yo kugaragara ku mafoto, arimo gusengana n’umuyobozi wo mu idini ya Islam iwabo ku ivuko.
Kalinda Viateur, ni umwe mu bahoze ari abanyamakuru ba Radiyo Rwanda mu ishami ry’imikino mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamenyekanye cyane muri gahunda yo kogeza ruhago (umupira w’amaguru) akoresheje imvugo yihariye yaje no gushyira mu gatabo yanditse akita ‘Rwanyeganyeze’, imvugo ye isakara no muri bagenzi (...)
Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki, yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Dr Sydney Watson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter akaga yahuye nako ubwo yicazwaga hagati y’abantu babiri bafite umubyibuho urenze urugero mu rugendo rw’amasaha atatu mu ndege ya American Airlines, maze ahabwa itike y’ubuntu y’Amadolari 150 y’impozamarira.
U Budage bwatangiye kureba uko kugura no kunywa urumogi byakwemerwa n’amategeko, aho Chancellor Olaf Scholz, avuga ko nibitangira gushyirwa mu bikorwa, icyo gihugu cyaba mu bya mbere bibikoze ku mugabane w’u Burayi.
Guverinoma nshya ya Kenya igizwe n’Abaminisitiri 22 yarahiye ku wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, nyuma y’umunsi umwe yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Perezida William Ruto yagumanye Minisitiri umwe rukumbi wahoze muri Guverinoma yacyuye igihe, amugira umujyanama w’umutekano w’igihugu, hanyuma ashyiraho n’umwanya (...)