MENYA UMWANDITSI

  • Perezida Kagame yashyigikiye gahunda ya ’Connect Rwanda’, atanga telefoni 1500

    Nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda asabye Perezida Kagame gushyigikira gahunda ya ’Connect Rwanda’ igamije ko buri Munyarwanda yatunga telefoni igendanwa ikoranye ikoranabuhanga rigezweho (smartphone), Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze telefoni z’ubwo bwoko 1500.



  • Basobanuriwe amateka y

    Urubyiruko rwa ADEPR ngo rufitiye umwenda ingabo zahagaritse Jenoside

    Urubyiruko rw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), ruratangaza ko rufite umutwaro wo gukomeza gusigasira amahoro igihugu gifite, kiyakesha urubyiruko rwafashe iya mbere mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



  • Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ataragura, ariko iyo arebye akagereranya uko imyaka ishira, asanga ibyiza bikomeza kurushaho kugaragara uko imyaka itambuka.



  • Kampeta Sayinzoga yahawe ikaze muri BRD

    Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yayo yagize Kampeta Sayinzoga Pichette, Umuyobozi Mukuru wa BRD, asimbuye Eric Rutabana wari uyoboye iyi Banki kuva muri 2017.



  • Mukeshimana Eugene, ageza ikibazo kuri Perezida Kagame n

    Perezida Kagame yategetse MINAGRI kwishyura Mukeshimana na bagenzi be

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yategetse Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, Eugene Mukeshimana na bagenzi be bakorera ubuhinzi bw’urusenda mu Karere ka Bugesera, kubera igihombo batewe no kubura uko bakonjesha umusaruro, ukagera ku isoko wangiritse.



  • Ntabwo igishanga giturwamo!- Kagame

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abayobozi kuva mu nzego z’ibanze kuzamura, bemerera abaturage kubaka ahantu hatemewe, igihe cyo kuhabakura cyagera bigateza ibibazo.



  • Ikiganiro cyitabiriwe na ba Minisitiri batandukanye

    Kwimura abatuye mu manegeka birakorwa ku nyungu z’Abanyarwanda - Minisitiri Shyaka

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, biri gukorwa ku nyungu z’Abanyarwanda, hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.



  • Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bari babayeho bate?

    Kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugeza kuri 18 Ukuboza 2019, hirya no hino mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyanza, habereye igikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta byakozwe n’abanyeshuri basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level), ndetse n’abasoje amashuri yisumbuye (A Level).



  • RAB yasubiye mu Ntara y’Amajyepfo

    Icyicaro gikuru cy’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyasubiye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira aho cyahoze gikorera, nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019.



  • Agapaki ka ‘cotex’ gashobora kuzagura amafaranga 300

    Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPROF), yatangaje ko Leta y’u Rwanda yongereye ibi bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa (cotex), ku rutonde rw’ibicuruzwa bisonewe umusoro ku nyongeragaciro, kugira ngo bibashe kuboneka kuri benshi.



  • Igice kinini cy

    Inkangu yafunze igice cy’umuhanda Huye-Akanyaru (Amafoto)

    Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Akanyaru ko kubera inkangu yaguye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Fugi, mu Karere ka Nyaruguru, uyu muhanda uri gukoreshwa igice kimwe cyonyine.



  • U Rwanda na Qatar basinye amasezerano yo kubaka ikibuga cy’indege cy’ i Bugesera

    Leta y’u Rwanda na Kompanyi y’indege yo muri Qatar (Qatar Airways), basinye amasezerano y’ubufatanye yo kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.



  • Gitifu yafunzwe akekwaho kunyereza umutungo wa Leta

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangazako rwafunze Muganamfura Sylvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, akekwaho kunyereza umutungo wa Leta.



  • Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko bafunzwe

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Ukuboza 2019 rwatangaje ko rwafunze abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko bakekwaho ibyaha bya ruswa bakaga abafite ibirego mu nkiko.



  • RIB yafunze abagabo babiri bakekwaho gukoresha abana

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Karenzi Jean de Dieu na Bizimana Jean Pierre bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha abana imirimo ibujijwe.



  • Abayobozi mu itorero basabwe kutiremereza

    Abayobozi mu matorero basabwe kutiremereza

    Abayobozi mu nzego zitandukanye mu itorero rya ADEPR bahawe amahugurwa ku miyoborere myiza no gukemura amakimbirane, basabwa kwirinda ibikorwa byo kwishyira hejuru, bikunze kugaragara kuri bamwe mu bakuru b’amatorero mu Rwanda.



  • Mukantaganzwa yagizwe umuyobozi wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko

    Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, riravuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Madamu Mukantaganzwa Domitilla, Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.



  • Dr. Nteziryayo Faustin wagizwe perezida w

    Dr. Nteziryayo asimbuye Prof. Rugege mu Rukiko rw’Ikirenga

    Ashingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo: iya 153, iya 86 n’ iya 156; kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/12/2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Dr. Nteziryayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, na Marie Thérèse (...)



  • Ababyeyi bibukijwe ko gukubita umwana atari byiza

    Hari ababyeyi bagishaka kurera abana uko barezwe

    Ababyeyi bo mu murenge wa Kirehe mukarere ka Kirehe barasabwa guha abana babo uburere budahutaza birinda kubakubita no kubaha ibindi bihano bikomeye, kuko bibagiraho ingaruka mubuzima bwabo.



  • Afurika ntikeneye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga- Kagame

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bya Afurika, iterambere ry’ubukungu rigendera ku guhuza ikoranabuhanga n’inganda, no guhuza ubumenyi n’umusaruro.



  • Afurika ibereye ubucuruzi n’ishoramari- Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA), ko igihe kigeze ngo bashore imari mu Rwanda no muri Afurika, kuko ubu uyu mugabane uberanye n’ishoramari ry’amahanga.



  • Amahoro ntabwo yizana, araharanirwa- Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kugira ngo igihugu kigire umutekano n’amahoro bisaba ko hari abemera kwitanga bagaharanira ayo mahoro.



  • Abayobozi barahiye

    Muraza kutubona- Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya, bitaba ibyo bakazabiryozwa ku kiguzi kiri hejuru.



  • Igiti cyagushijwe n

    Igiti cyagwiriye umwana ntiyagira icyo aba

    Kuwa mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2019, ahagana saa tanu z’amanywa, mu kagari ka Butunzi, umurenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo, igiti cy’inganzamarumbo cyari mu busitani bw’ibitaro by’intara bya Kinihira cyararidutse kubera umuyaga, ku bw’amahirwe nticyahitana umwana warimo atembera muri ubwo busitani.



  • Perezida Kagame asanga ubucamanza butakora neza izindi nzego zikora nabi

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko urwego rw’ubucamanza rudashobora gukora neza, mu gihe izindi nzego zikora nabi, kimwe nuko urwego rw’ubucamanza igihe rukoze nabi, bituma n’izindi nzego zidakora uko bikwiye.



  • Dore ibigwi by’Abasenateri 20 bagize manda ya gatatu ya Sena

    Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, Abasenateri 20 bagize manda ya gatatu ya Sena y’u Rwanda bararahirira gutangira imirimo yabo.



  • Murangwa Hadidja atorewe gusimbura Uwamurera Salama muri Sena

    Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe gukorera mu Rwanda, rimaze gutorera Madamu Murangwa Ndangiza Hadidja gusimbura Uwamurera Salama muri Sena.



  • Kwirengagiza amabwiriza yasinyiye byatumye inka ze zitezwa cyamunara

    Ku wa 03 Nyakanga 2019, nibwo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro hafatiwe inka 157 z’aborozi bo mu turere twa Kayonza na Gatsibo bihana imbibi, harimo 104 za Safari Steven.



  • Peace Hoziyana, umuririmbyikazi w

    East Africa’s Got Talent: Haramenyekana abandi bagera mu cyiciro cya nyuma

    Kuri iki cyumweru 29 Nzeri 2019, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice kugera saa mbiri n’igice z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo hari bumenyekane abandi banyempano bari bwinjire mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘East Africa’s Got talent’ riri kubera muri Kenya.



  • Amafoto: Dore abayobozi b’uturere batorewe gusimbura abaherutse kwegura

    Kuri uyu wa gatanu 27 Nzeri 2019, habaye amatora y’abayobozi b’uturere n’ababungirije basimbura abaheruka kwegura mu turere tumwe two mu ntara y’Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.



Izindi nkuru: