MENYA UMWANDITSI

  • Umuntu wa mbere yapfuye azize COVID-19 mu Rwanda, 250 bamaze gukira naho 108 baracyavurwa

    Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, umuntu wa mbere wari urwaye COVID-19 yitabye Imana.



  • Major Stella Uwineza, umwe mu bagore b

    Menya abagore bahesha ishema u Rwanda mu butumwa bw’amahoro ku Isi

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi, u Rwanda rurifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’Amahoro bwa LONI, mu gihe kandi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Muri uyu mwaka, Loni ikaba yarahisemo kuzirikana ku ruhare rw’abagore mu butumwa bw’amahoro.



  • Amafoto: Za ndabo zatewe ku mihanda y’Umujyi wa Kigali zarakuze

    Umujyi wa Kigali ni wo mujyi uza ku isonga muri Afurika mu kugira isuku ndetse no kuba umujyi w’icyatsi kibisi bitewe n’ibimera biwurangwamo ku bwinshi. Imirimo yo gukomeza kubungabunga isuku muri uyu mujyi ndetse no kongera ubwiza bwawo binyuze mu bimera na yo yarakomeje mbere no mu gihe cya #GumaMuRugo.



  • Abageza amafunguro ku bakiriya baratojwe

    Cafe Camellia na Bifata Ltd batangije uburyo bwihuse bwo kugeza amafunguro ku bakiriya

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, Resitora yamamaye cyane mu Rwanda, Cafe Camellia ifatanyije n’umufatanyabikorwa mushya mu ikoranabuhanga witwa ‘Bifata Ltd’ batangije uburyo bwihuse bwo kugeza ku bakiriya ibiribwa n’ibinyobwa mu ngo zabo cyangwa aho bakorera.



  • Mu rukiko, Kabuga yasabye kurekurwa akaba ari kumwe n’abana be

    Kabuga Felicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo yitabaga urukiko ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi, yasabye ko yarekurwa akaba abana n’abana be kuko ari bo bazi neza uburyo bwo gukurikirana ibibazo bye by’ubuzima.



  • Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside irasaba ko Kabuga yoherezwa kuburanira mu Rwanda

    Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (IBUKA), hamwe n’imiryango y’abafatanyabikorwa bawo, bandikiye Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rwasigaranye inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), (...)



  • Ndayishimiye Evariste ni we watsinze amatora (Photo:BBC)

    Burundi: Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora n’amajwi 68%

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi imaze gutangaza ibyavuye mu ibarura ry’agateganyo ry’amajwi mu matora ya Perezida, aho Evariste Ndayishimiye watanzwe n’ishyaka CNDD-FDD ari we waje ku mwanya wa mbere n’amajwi 68,72%.



  • Urupfu rwa Bizimana ni igihombo ku butabera – JB Siboyintore

    Jean Bosco Siboyintore ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana ababa hanze y’u Rwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko kuba byemejwe ko Bizimana Augustin washakishwaga n’ubutabera kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye, ari igihombo ku (...)



  • Bizimana washakishwaga hamwe na Kabuga, byemejwe ko yapfuye muri 2000

    Umushinjacyaha Mukuru Serge Blammertz w’Urwego IRMCT rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 yemeje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rumwe na Kabuga Félicien, na Mpiranya Protais kubera ibyaha bya Jenoside (...)



  • Umubyeyi n’umuhungu we bashinjwaga Jenoside bakatiwe gufungwa burundu

    Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, tariki 08 Gicurasi 2020 rwasomye urubanza reregwamo Madeleine Musabyuwera n’umuhungu we Cassien Kayihura batuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, baregwaga icyaga cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze rutegeka ko bahanishwa igifungo cya burundu, nyuma yo gusanga icyo cyaha kibahama.



  • Mu Rwanda abantu 197 bakize Covid-19, abakirwaye ni 95

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, habonetse abandi bantu batatu bashya banduye COVID-19. Ibi byatumye abarwayi bose hamwe mu Rwanda baba 292.



  • Mu Rwanda habonetse abandi bantu babiri banduye COVID-19

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, habonetse abandi bantu babiri bashya banduye COVID-19. Ibi byatumye abarwayi bose hamwe mu Rwanda baba 189.



  • Perezida Kagame yasuye agace gaherutse kwibasirwa n’ibiza muri Nyabihu

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, yasuye ikiraro cya Giciye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, hamwe mu haherutse kwibasirwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.



  • Kabuga Felicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yafashwe

    Umunyarwanda Kabuga Felicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020.



  • Kugurana abashoferi ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya byakuweho

    Ibiganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzaniya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, byafatiwemo imyanzuro irimo gukuraho kugurana abashoferi batwara amakamyo ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi.



  • Uganda igiye kurekura abandi Banyarwanda 176 bafunze

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko Uganda yemeye kurekura abandi Banyarwanda 176, bamaze igihe bafungiye mu magereza yo muri Uganda, avuga ko ari ikimenyetso cyiza ku mubano w’ibihugu byombi.



  • COVID-19: Ibyo ukwiye kwitaho igihe ugiye muri ‘salon de coiffure’

    Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe inzu zitunganya imisatsi n’uburanga zongeye gufungura, ari ingenzi ko mu gihe abantu bagiye guhabwa serivisi, babikora bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.



  • Ambasaderi Jacques Kabale, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika.

    Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya 14

    Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111 n’iya 112, Perezida wa Repubulikya Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya itandukanye harimo n’Umuyobozi Mukuru wa Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.



  • Jean Lambert Gatare (uhagaze imbere) yasimbuye Burasa uherutse kwitaba Imana (Photo:Internet)

    Jean Lambert Gatare yasimbuye Burasa ku buyobozi bwa Rushyashya

    Ikinyamakuru Rushyashya kibinyujije kuri twitter, cyatangaje ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare yasimbuye by’agateganyo Burasa Jean Gualbert wari Umwanditsi Mukuru akaba n’Umuyobozi wacyo, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.



  • Kwandikisha ubutaka byongerewe igihe

    Kwandikisha ubutaka byongerewe igihe kugeza mu Ukuboza 2020

    Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, bwamenyesheje abantu bose batabashije kwandikisha ubutaka mu gihe cyari giteganyijwe ko bongerewe igihe kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2020.



  • Abakodesha muri Downtown bo basaba gusonerwa ubukode bw

    Downtown yorohereje abakodesha kwishyura ubukode bwa Mata, bo barasaba gusonerwa

    Ubuyobozi bw’Inyubako ya ‘Downtown Ltd’, iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, bwamenyesheje abahakodesha bose ko nyuma yo kugenzura ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, bwaborohereje uburyo bwishyura ubukode bw’ukwezi kwa Mata, bakazakwishyura mu byiciro bitatu.



  • Ibizamini by

    Polisi yasubukuye kwandikisha no kongeresha agaciro impushya

    Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko serivise zo kwandikisha no kongeresha agaciro impushya z’agateganyo n’iza burundu, zasubukuwe.



  • Abantu bashobora kujya kunamira ababo no gusura urwibutso (Photo:Internet)

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwasubukuye kwakira abarusura

    Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwasubukuye imirimo, busaba abarusura kongera gusura, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



  • Bamwangiye gucyura umugore, umujinya awutura inka bari boroye

    Umugabo yagiye gucyura umugore baramumwima atashye atema inka n’ihene

    Umugabo witwa Deo Havugarurema wo mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, yagiye gucyura umugore we wari warahukanye, ageze kwa sebukwe baramumwima, na we atashye atema inka zabo ebyiri n’ihene eshatu.



  • Abiga muri za kaminuza cyane cyane ni bo bari bakiri aho bacumbitse

    Abanyeshuri bagicumbitse aho biga bagiye gufashwa gusubira iwabo

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara (...)



  • Mu Rwanda habonetse abandi bane barwaye #COVID19

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, mu Rwanda habonetse abandi barwayi bane bashya banduye COVID-19. Abo bagaragaye mu bipimo 1,047 byafashwe uyu munsi, mu gihe ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa mu Rwanda ari 34,350.



  • Mu Rwanda abandi 11 bakize COVID-19, abakirwaye ni 135

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu 11 bagaragayeho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,197 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Gicurasi 2020.



  • Muri rond point ya Gisiment /Kissment i Remera ubu nta binyabiziga wahabona

    Amafoto+Video: Tembera mu bice bitandukanye bya Remera muri ibi bihe bya #GumaMuRugo

    Agace ka Remera mu Mujyi wa Kigali, ni kamwe mu dukunze kurangwamo ibikorwa binyuranye bituma hakunze kurangwa urujya n’uruza rw’abantu. By’umwihariko, aka gace kazwiho kugira umubare munini w’utubari, ubundi hakaba Inyubako y’imyidagaduro ‘Kigali Arena’, Sitade Amahoro na Sitade Ntoya, bituma haba abantu benshi kubera (...)



  • Uko ibihugu bikurikirana mu mibare y

    USA: COVID-19 imaze kwica abaruta abaguye mu ntambara ya Vietnam

    Hagendewe ku mibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yo kuwa Kabiri tariki ya 28 Mata 2020, umubare w’Abanyamerika bamaze kwicwa n’icyorezo cya COVID-19 wamaze kurenga uw’abasirikare ba USA baguye mu ntambara ya Vietnam.



Izindi nkuru: