Politiki mbi y’amoko yatumye abaturage bica abo bafitanye isano - Perezida wa Sena

Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko Politiki mbi yazanywe n’abakoloni b’Ababiligi bafatanyije n’ubutegetsi bubi bwariho, bacengeje urwango mu Banyarwanda bumvisha Abahutu ko ntacyo bapfana n’Abatutsi, kugeza ubwo babitojwe bahabwa n’intwaro bica abo bafitanye isano.

Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda
Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda

Ibi Perezida wa Sena Dr Kalinda, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gicurasi 2025, ubwo bari mu gikorwa cyo kunamira imibiri iruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi cyakozwe n’Abasenateri, Abadepite ndetse n’abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida wa Sena Dr Kalinda, avuga ko umwanya nk’uyu wo kwibuka ari umwihariko wo kubwira no kwereka abanyapolitike ko ibikorwa by’urwango no guhembera amacakubiri, bidakwiye guhabwa umwanya na muto muri politiki y’u Rwanda ukundi.

Ati “Ni umwanya dukwiye gutekereza nk’abanyapolitiki kugira ngo amateka nk’aya atazongera kugaruka ukundi. Ni ngombwa kandi nk’Abanyapolitiki ko twibuka amateka mabi yaranze Igihugu cyacu n’uburyo abari abayobozi mu nzego nk’izo turimo, bagize uruhare rukomeye mu gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigisha no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wa Jenoside”.

Dr Kalinda avuga ko nk’abanyapolitiki bagomba gushyira hanze uwo mugambi wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa, kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’Isi yose bamenye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ndetse nabo bagire uruhare mu gukumira ko yazongera kuba.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Kigali
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Kigali

Yungamo ko ikibabaje cy’ubuyobozi bubi ari uko bwatumye Jenoside ibasha gushyirwa mu bikorwa, ndetse igirwamo uruhare n’umubare munini w’abari mu buyobozi, abikorera no mu miryango itari iya Leta. Hari kandi mu nzego z’umutekano, amadini ndetse n’umubare munini w’abaturage bahawe intwaro, bigishwa ko Abahutu nta sano bafitanye n’Abatutsi, bashishikarizwa kwica abo bari basanzwe babana, bafatanya ndetse banasangiye kubaho.

Ati “Iyo politiki y’amacakubiri no kubiba urwango yakuweho n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, wanayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu tukaba tubimushimira, ubutwari bwe n’abo bafatanyije”.

Perezida wa Sena yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atasibangana, kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bakanamagana abayibiba bifashishije inyandiko n’abayinyuza ku mbuga nkoranyambaga. Yabasabye kandi gukomeza kwita no kubungabunga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari ikimenyetso kidasibangana cy’amateka mabi y’u Rwanda.

Ati “Nk’uko mubizi urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, urwa Bisesero, Murambi ndetse na Nyamata, zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO”.

Bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali
Bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

Dr Kalinda avuga ko gushyira izi nzibutso uko ari 4 mu murage w’Isi, bisobanuye ko zemejwe ku rwego mpuzamahanga ku Isi hose, nko gusigasira amateka y’ahantu h’agaciro habumbatiye Amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti. Ibi bituma Isi yose yigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaha ubuzima bwa muntu no kubaka amahoro.

Ati “Gushyira izi nzibutso kuri uru rwego ni uguhesha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzirikana agaciro k’ubuzima bwabo hamwe n’Ubutwari bw’Abayirokotse”.

Dr Kalinda yanagarutse ku mateka Inteko y’u Rwanda ibumbatiye yo kubohora Igihugu, ubu hakaba hari inzu ndangamurage igaragaza ubwitange bw’Ingabo zahagaritse Jenoside.

Perezida wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire yongeye gushimangira ko Umuryango IBUKA ushima gahunda ngarukamwaka yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Leta y’Ubumwe yashyizeho, kuko ifite agaciro ku Banyarwanda bose kandi mu bihe byose.

Ati “Ni umwanya twebwe Abanyarwanda dusubiza amaso imyuma tugasesengura amateka y’Igihugu cyacu, inkomoko y’amacakubiri yarugejeje kuri Jenoside, Abatutsi barenga Miliyoni bakicwa urupfu rubi”.

Bamwe mu bahoze ari abakozi ba CND bishwe muri Jenoside
Bamwe mu bahoze ari abakozi ba CND bishwe muri Jenoside

Dr Gakwenzire yavuze ko Jenoside yasize isenye byinshi, igira ingaruka ku bayirokotse ndetse no ku gihugu.

Ashima Leta y’u Rwanda umusanzu n’imbaraga yakoresheje, kugira ngo uwarokotse Jenoside arusheho kubaho neza.

Ati “Hari umubare munini w’abarokotseJenoside babashije gutera intambwe bakaba bari ku iterambere nk’abandi Banyarwanda babifashijwemo na Leta, ariko dufite n’abandi bakomeje kugirwaho ingaruka na Jenoside yabasigiye ibikomere ku mubiri no ku mutima, cyangwa hakaba abari bararokotse bageze mu zabukuru kandi bagasigara ari nyakamwe”.

Dr Gakwenzire yasabye abagize Inteko gukorera ubuvugizi ibibazo bikibangamiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ibibazo bafite bikemuke mu gihe cya vuba, birimo kubona aho kuba n’ibindi.

Ati “Ibuka irasaba ko hatangwa ubutabera ku bakoze Jenoside bacyidegembya hirya no hino bagashyikirizwa ubutabera, ndetse hari n’imanza z’imitungo zitararangira hamwe n’abandi bacyihishahisha ubutabera, ko hatangwa amakuru mu nzego zitandukanye bagakurikiranwa”.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, bazirikanye kandi abari abakozi ba CND (Conseil National de Développement ), bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka