Kwegera abarokotse Jenoside byafasha urubyiruko gukosora ibyaranze bagenzi babo

Bamwe mu rubyiruko batangaza ko kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bituma bakosora amakosa ya rugenzi rwarwo rwayigizemo uruhare.

Byatangajwe n’urubyiruko rugize itsinda Ineza Family, itsinda rigizwe n’urubyiruko rushaka guhindura amateka Ubwo bari mu gikorwa cyo kuremera no gusura umukecuru Mukankusi Joyce w’imyaka 68 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwubakira umukecuru warokotse utishoboye akarima k'igikoni.
Urubyiruko rwubakira umukecuru warokotse utishoboye akarima k’igikoni.

Umuyobozi w’iri tsinda Ineza Olivier Samir, avuga ko n’uko urubyiruko ari rwo rwagize uruhare mu gushyira mu bikorwa Jenoside, urw’ubu ni na rwo rugfite uruhare rwo gukosora ibyo abababanjirije bakoze.

Agira ati “Iyo dukurikiye amateka dusanga kugirango habe Jenoside byarabatwaye imyaka myinshi kandi urubyiruko ni rwo rwayigizemo uruhare cyane. None ubu tukaba tugomba guhindura ayo mateka kugirango urubyiruko bongere batugirire ikizere.”

Ineza Rosine nawe ugize uyu muryango, avuga ko aho kugira ngo atinde mu bikorwa bidafite akamaro, iyo bakoze igikorwa nk’iki baba bumva ari nk’aho bafashije ababyeyi babo.

Abagize itsinda Ineza Family n'umukecuru bafashije.
Abagize itsinda Ineza Family n’umukecuru bafashije.

Ati “Tugomba gufata ababakecuru barokotse nk’aho ari ababyeyi bacu, tubakorera imirimo bakagombye gukorerwa n’abana babo batagifite ubu kandi aho kugirango tujye mu bindi bikorwa twakagombye kubegera.”

Uru rubyiruko rwubakiye akarima k’igikoni, abandi bamuganiriza bamuha n’ibikoresho byo mu rugo.

Mukankusi utuye mu Murenge wa Nyamata, mu Mudugudu wa Rwakibirizi II, wasigaranye umwana umwe w’umuhungu, yavuze ko kubona abamusura bakamuganiriza bimuremamo ikizere, kuko mbere yahoraga yihebye.

Ati “Iyo mbonye abana nkaba baza kunganiriza, numva nongeye kuba umuntu kuko binsubizamo ikizere cyo kubaho nkumva ko mfite nanjye abantu bandore.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwakibirizi II Kanuma Celestin, avuga ko kubona abegera abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma ku ruhande rw’ubuyobozi bagira abaturage batihebye nubwo n’ubuyobozi budahwema kubegera.

Igikorwa cyo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ni igikorwa n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze buvuga ko buri gushishikariza urubyiruko, bubabumbira mu matsinda kugira ngo bahuzeimbaraga babashe kubafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka