Ingabo z’Abafaransa zahigaga Abatutsi zikabashyira Interahamwe ngo zibice - Ubuhamya
Mukabaranga Anne warokotse Jenoside, avuga ko mu gihe bari mu nzira bahunga bagana muri Congo (Zaïre), ngo bageze i Karongi yiboneye abasirikare b’Abafaransa bahiga Abatutsi bakabazanira interahamwe zikanabereka uko babica urubozo, babanje kubavuna amaboko n’amaguru.

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025, ubwo i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 14 yabonetse.
Mu buhamya bwe, yavuze ko Jenoside igitangira urupfu rwa mbere yabonye ari urwa se.
We ngo yakomeje kwihishahisha ariko yatandukanye n’umuryango we, aza guhura n’interahamwe imutwara iwayo ndetse iramurinda kugera bageze muri Congo.
Avuga ko yagiye arokoka urupfu kenshi kuko n’uwo mugabo yamukundaga, ngo umugore we yamwangaga urunuka ku buryo hari n’igihe umugabo yagiye kwica, umugore amushyira interahamwe ngo zimwice arokorwa n’umukobwa wamwise murumuna we.

Avuga ko mu rugendo bahungiri i Congo bageze mu Karere ka Karongi ahitwa mu Birambo hafi nkambi y’abasirikare b’Abafaransa, ngo yiboneye abo basirikare bahiga Abatutsi bakabazanira Interahamwe.
Yagize ati “Tugeze mu Birambo hari hakambitse Abafaransa n’Ababiligi, bahigaga Abatutsi bakabazanira Interahamwe ariko bo bari abagome cyane kurusha n’interahamwe yari yanjyanye.”
Akomeza agira ati “Umufaransa umwe yafashe Umututsi abereka uko bamwica. Yari umuhungu w’umusore inzara yaramwishe. Afata ukoboko ashyira ku ivi arakuvuna yereka interahamwe urugero. Yababwiraga kuzajya babanza bakabavuna ingingo kugira ngo baze kubica bataribubarwanye cyangwa ngo hagire ubacika.”
Uretse guhiga Abatutsi bakabashyira interahamwe, izi ngabo zari muri Operation Turqouise zaciraga amacandwe ku Batutsi b’abakecuru n’abasaza, kugira ngo babereke ko babanga cyane.

Uwavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo, yasabye abaturage ba Rukumberi kuba maso kuko ngo hari abantu bakoze Jenoside baza kuhihisha, bamwe bakanabeshya ko barangije ibihano bakatiwe n’inkiko.
Yasabye kandi abazi ahajugunywe imibiri y’ababo gutanga amakuru, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Mu bagize uruhare runini cyane mu kwica Abatutsi ba Rukumberi, harimo uwari Depite Mutabaruka ndetse n’impunzi z’Abarundi zari i Sake.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rukumberi, hanibutswe icyiciro cyihariye cy’abakobwa bishwe babanje gufatwa ku ngufu n’abicanyi.


Ohereza igitekerezo
|
Ariko aribishoboka abobasirikare bakerekanywe maze is ikabota ubunabo ngo nintwari iwabo birengagije ko Ari inkoramaraso