Ikitaragize icyo kikumarira ugisiga inyuma ugaharanira icyubaka Igihugu - Visi Meya Matsiko
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo yamariye Abanyarwanda, bityo ko ikintu kitabagiriye akamaro bakwiye kugisiga inyuma bagaharanira icyubaka Igihugu.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025, ubwo ishuri ryisumbuye rya Maryhill Girls Secondary School, bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare, bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu rwego rwo kubunamira no kubasubiza icyubahiro bambuwe n’abicanyi.
Matsiko avuga ko mu rwego rwo gutegura urubyiruko rwo bayobozi b’ejo hazaza, ngo mu Karere hateguwe gahunda yo kwandika amateka ya Jenoside by’umwihariko ayihariye kuri Nyagatare.
Avuga ko ibyo bitabo nibimara kuboneka urubyiruko ruzabisoma ngo ruzamenya ukuri, bityo rubashe guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Naho ku babyeyi bagihembera ingengabiterekerezo ya Jenoside, ngo bakwiye kumenya ko Igihugu ari icy’Abanyarwanda bose bityo bakareka gusenya Igihugu bakwirakwiza ingengabiterezo ya Jenoside.
Ati "Nibareke gusenya Igihugu bakwirakwiza ingengabitekerezo mu rubyiruko. Ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo yamariye Igihugu kandi ikitaragize icyo bikumarira, nta mpamvu yo kugihorana ugisiga inyuma ugaharanira kubaka Igihugu."

Umuyobozi w’ishuri rya Maryhill Secondary school, Sr Annonciate Mukaminega, avuga ko mu kurera abana babatoza urukundo, kuko barukomezanyije nta wabazanamo amacakubiri.
Ikindi ariko ngo banatozwa kwigana ibyiza basanga hanze, ariko bagaca ukubiri n’ibitabubaka.
By’umwihariko ngo abana bafite ababyeyi bakomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, batozwa kubakomeza.
Yagize ati "Mu cyumweru cy’icyunamo tubatoza kuba hafi y’ababyeyi babo, tuti ibuka kubwira Mama uti komera Imana yarakunshumbushije mu bavandimwe bawe, nanjye nzakubera umuvandimwe nkubere umwana."
Akomeza agira ati "Bwira Papa uti nta muntu w’iwanyu wasigaye, ariko waratubyaye tuzakubera icyo bagombaga kuba cyo."
Naho kuba bishyuriye ubwisungane mu kwivuza imirya yarokotse Jenoside itishoboye, ngo ni ugukunda ababuze ababakunda mu gihe cya Jenoside.
Mukamanzi Ennata, warokokeye Jenoside i Mugombwa mu Karere Gisagara, avuga ko yaje mu Karere ka Nyagatare mu buryo bw’umutekano we kuko kubona imiryango y’abamuhekuye byamuteraga ihahamuka kandi akumva nta mutekano azagira.

Uyu mubyeyi w’abana batatu n’undi arera, watujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Nyagatare, avuga ko kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza byamushimishije kuko we ubundi atakabashije kubwiyishyurira.
Yagize ati "Ndashima Leta n’iri shuri, ubu twishyuriwe Mituweli y’umwaka utaha. Jye mfite ubumuga nkomora kuri Jenoside kuko bankubise uduhiri mu mutwe ndetse n’igituza nagituye ku ibuye niruka mpunga interahamwe, ntacyo nabasha gukora ntunzwe na Leta yacu nziza."
Abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza ni imiryango 27 y’abatishoboye yiganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, igizwe n’abantu 100.


Ohereza igitekerezo
|