Gisagara: Bifuza ko hakongerwa abasobanukiwe iby’ubuzima bwo mu mutwe
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara, Françoise Uwizeyimana, avuga ko basanze byaba byiza hagiyeho ibiganiro byihariye ku barokotse Jenoside, by’umwihariko intwaza, kubera ko abo babana buri munsi batazi uko bakwiye kubyitwaramo bikwiye, bityo hakaba hakenewe ko abasobanukiwe iby’ubuzima bwo mu mutwe bakongerwa.

Yagaragaje iki cyifuzo ubwo tariki 9 Gicurasi 2025 mu Karere ka Gisagara, bibukaga abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Iyo tubasuye aho batuye hatandukanye usanga bafite agahinda gakabije. Urabona twebwe Jenoside yabaye turi abana. Rimwe na rimwe iyo bakubwiye ubuzima banyuzemo, ihohoterwa bagiye bakorerwa, usanga twebwe tudashoboye no kubyakira, cyangwa rimwe na rimwe ntibanashake kubitubwira kuko babona nta bumenyi budasanzwe tubifiteho.”
Yunzemo ati “Usanga akenshi tubaganiriza impore, ihangane, ariko ukabona yuko hakenewe abantu bafite ubunararibonye ku buzima bwo mu mutwe, kugira ngo babaganirize ka gahinda gakabije bafite bagakire, babifashijwe n’abantu babizi neza.”

Jérôme Mbonirema, umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gisagara, avuga ko iki cyifuzo bazagikorera ubuvugizi.
Yagize ati “Turashaka gukora ubuvugizi kugira ngo hazongerwe abasobanukiwe n’ubuzima bwo mu mutwe. Hari umukozi ubishinzwe mu Karere ariko tuzakomeza dukore ubuvugizi haboneke n’abandi bamufasha.”
Yongeyeho ariko ko bikwiye ko abarokotse Jenoside barushaho kwegerwa n’abaturanyi, cyane cyane abadafite abo bari kumwe, cyane mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka.
Ati “Uretse n’icyo ariko (cyo gushakirwa impuguke mu buzima bwo mu mutwe), uwarokotse Jenoside icyo aba akeneye ni umuba hafi, ni umushakira icyo adafite, ni umutera inkunga.”

Kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye, ahashyinguye imibiri irenga 47,720.

Ohereza igitekerezo
|