Gatsibo: Kumenya amateka bizabafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Abatuye Akagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo bavuga ko kumenya amateka y’ukuri yaranze igihugu ari byo bizabafasa kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aba baturage babitangaje ku wa Gatanu, tariki 15 Mata 2016, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bagamije kwirebera amateka nyakuri yaranze igihugu ndetse n’ubuyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage b'Akagari ka Nyabikiri ubwo bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Abaturage b’Akagari ka Nyabikiri ubwo bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Kayiraba Mary ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kabarore ari na ho Akagari ka Nyabikiri kabarizwa, avuga ko bateguye iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu rwego rwo kugira ngo barusheho kumenya amateka ya Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Yagize ati ”Abaturage bacu ni bo babanje gusaba ko twakora urugendo rugamije gusura urwibutso rukuru rwa Gisozi, natwe nk’ubuyobozi twarabyumvise tubishyira mu mihigo kuko twabonaga ko bizadufasha kurushaho guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho dutuye.”

Rutabingwa Godfrey, umwe mu batuye Akagari ka Nyabikiri wasuye uru rwibutso, avuga ko icyo bagiye gukora ari ukubwira abo basize mu rugo ukuri ku mateka mabi yaranze u Rwanda kugeza akigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yagize ati ”Twakunze kubeshywa byinshi. Ni na yo mpamvu mbona ko abantu bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bakanayipfobya, babiterwa n’uko nta kuri babashije kumenya."

Akomeza agira ati "Ni yo mpamvu kuza kuri uru rwibutso bikwiye kubera buri wese isomo kugira ngo dutahirize umugozi umwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Akagari ka Nyabikiri ni kamwe mu tugari dutandatu tugize Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka