Barasaba ko ababo bashyingurwa mu cyubahiro

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ababo mu rwibutso rwa Kabuye mu Karere ka Gisagara, barasaba ko rwakubakwa neza kugira ngo ababo batarashyingurwa neza, bashyingurwe mu cyubahiro.

Uyu musozi wa Kabuye, byemezwa ko wiciweho Abatutsi benshi cyane mu Karere ka Gisagara, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi bahakoranyirijwe babeshywa kurindwa, bakaba ari ho abarenga 10.000 bicirwa.

Abarokotse Jenoside barasaba ko uru rwibutso rwubakwa neza, ababo bagashyingurwa mu cyubahiro.
Abarokotse Jenoside barasaba ko uru rwibutso rwubakwa neza, ababo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Mu mwaka wa 1995, bashyinguye iyo mibiri muri za shitingi bitewe n’amikoro make y’igihugu muri icyo gihe. Kugeza ubu, ikaba itarimurwa.

Abafite ababo bashyinguye aho hantu, basaba ko abantu babo na bo bashyingurwa mu cyubahiro.

Karamage Alexandre ati “Ubushobozi bwariho icyo gihe ntitubugaya pe kuko ni bwo twari tugisohoka muri ayo mateka mabi, ariko ubu aho tugeze twabonye ubushobozi. Aba bantu bakwiye guhabwa icyubahiro bakwiye bagashyingurwa neza.”

Ikindi Abanyagisagara barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba ni uko uru rwibutso rwagirwa rumwe mu zo ku rwego rw’igihugu, bitewe n’amateka hafite.

Aya mateka arimo ko uwari Perezida wa Leta yiyitaga iy’Abatabazi, Theodore Sindikubwabo, unafite inkomoko muri aka karere, tariki 19 Mata 1994, yaje ahubatse ibiro by’aka karere ubu, ahavugira ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, ibyo bituma benshi babyitabira, hicwa Abatutsi benshi cyane mu gihe gito.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, avuga ko ikibazo cy’uru rwibutso cyizweho cyane mu minsi ishize, ubu bakaba biteguye gutangira kubaka mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka 2016.

Ati “Mu byumweru bibiri, turaba twabonye ibisabwa byose tubishyire mu ngengo y’imari itaha ku buryo mu kwezi kwa Nyakanga, tuzatangira kubaka kandi n’abantu bacu batarashyingurwa mu cyubahiro, tukazabashyingura neza.”

Kugeza ubu, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye mu Karere ka Gisagara rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 45.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabasuhuje imana ibangirire neza rwose ibahe kubona igishushanyombonera cyijyanye nigihe kuko kabuye ifite amateka yumwihariko kdi twifuza ko abantu bacu bashyingurwa mucyubahiro kuko abantu bakiri muri shitigi murikikinyejana ntabwo aribyo rwose twiteguye gutanga inkunga y’ibitekerezo nubundi buryo bwose bushoboka ngo bingerweho imana ibidumfashemo.

JOYCE yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka