Amerika yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye barimo byo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 06/04/2012 rigira riti “Twifatanyije n’Abanyarwanda bose muri rusange n’abacitse ku icumu by’umwihariko ndetse n’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri ibi bihe by’umubabaro batewe no kubura ababo”.

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda no gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziratangaza ko zizakomeza gukorana neza n’u Rwanda, guteza imbere Abanyarwanda, baharanira ko ubwisanzure n’uburenganzira bw’abanyagihugu buramba maze ubutabera bugahabwa intebe ku buryo amahanga yose azabibona kandi akabyishimira.

Nubwo Abanyarwanda banyuze mu bihe bitoroshye, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zinezezwa cyane n’uburyo Abanyarwanda bakomeje kurangwa n’ubutwari bakivana mu bihe banyuzemo bagakura amaboko mu mifuka bagakora kandi bakaba bamaze kwiteza imbere; nk’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabivuze.

Uwo muvugizi yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amelika zigira byinshi ku Banyarwanda cyane cyane uburyo baharaniye kwivana mu bihe bikomeye nk’ibyo guharanira amahoro n’imbere heza ndetse n’imibereho myiza y’abana b’igihugu.

Yuma yo gusohoka muri Jenoside, u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu nzego zose haba mu buzima, mu burezi, mu buhinzi mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’igihugu n’imiyoborere myiza.

Ibyo bigaragara mu buryo u Rwanda ruhagaze neza mu mahoro n’umutekano kugeza n’aho Abanyarwanda bageze ku rwego rwo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu, kandi n’ubukungu bwarwo bukaba buhagaze neza; nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

Muri iryo tangazo kandi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko zishimira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kandi n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi igenda neza ku buryo bazakomeza gushyiramo imbaraga no kwagura ibikorwa.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka