Abanyarwanda n’Ingabo za RDF muri Sudani y’Epfo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda n’Ingabo z’ u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro Sudani y’Epfo n’inshuti z’u Rwanda tariki ya 7 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibikorwa byabereye mu kigo cya Loni cya Thongping giherereye i Juba, byitabirirwa na Visi Perezida wa Sudani y’Amajyepfo Rebecca Nyandeng de Mabior, Komiseri Mukuru w’u Rwanda muri Uganda na Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo, Col (Rtd) Joseph Rutabana aherekejwe na Col Emmanuel Ruzindana hamwe na Guang Cong wungirije intumwa idasanzwe y’umunyamabanga w’umuryango wabibumbye.

Visi Perezida wa Sudani y’Amajyepfo Rebecca Nyandeng yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye isi irebera kandi ntacyo ntacyo yakoze ngo iyihagarike, ashimira u Rwanda kwiyubaka mu bikorwa by’iterambere n’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’uko ingabo z’ Inkotanyi zihagaritse Jenoside.

Nyandeng avuga ko u Rwanda rwabigezeho rubinyujije mu guha imbaraga urubyiruko n’abagore mu kubaka igihugu no kugira uruhare mu kubaka amahoro n’ubwiyunge.

Ashimangira ko Sudani y’Amajyepfo yifatanyije n’u Rwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kandi asaba ko abandi bayobozi bo muri Afurika bahagurukira kurwanya imvugo y’urwango, ihohoterwa n’amakimbirane.

(Col Rtd) Joseph Rutabana, yongeye gushimangira ko Kwibuka ku nshuro ya 30 bijyana no kwibuka urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nibyo rwaciyemo mu kwiyubaka mu myaka 30 ishize.

Agaragaza ko n’ubwo u Rwanda rwatereranywe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, u Rwanda rushyize imbere ibikorwa byo kugarura amahoro no kurinda ubuzima bw’abaturage bari mu kaga.

Juliette Murekeyisoni uhagarariye abanyarwanda baba muri Sudani y’Amajyepfo bavuga ko nyuma yo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwiyubatse kandi rutanga urumuri rw’icyizere ku bato, ndetse ruba n’isomo ku bindi bihugu.

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu banyarwanda bari muri Sudani y’Amajyepfo byabaye mu bice bitandukanye birimo: Torit, Yambio, Kuajok, Bentiu, Bor na Rumbek Malakal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka