99% by’abana bacitse ku icumu bariganyijwe imitungo

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) igaragaza ko mu bibazo yakira, 99% by’abana bacitse ku icumu mu gihugu bariganyijwe imitungo n’ababarera.

Byatangarijwe ku rwibutso rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo, ahari hateraniye kwifatanya n’ababuze ababo gushyingura mu cyubahiro imibiri 12 y’abazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ku cyumweru tariki 8 Gicurasi 2016.

Ntagengwa Vital atangaza ko 99% by'abana bacitse ku icumu bariganyijwe imitungo.
Ntagengwa Vital atangaza ko 99% by’abana bacitse ku icumu bariganyijwe imitungo.

Umukozi ushinzwe ubutabera n’amategeko muri CNLG akaba n’umushakashatsi muri iyi komisiyo Ntagengwa Vital, yaguze ko yakira ibibazo byinshi by’impfubyi zibabaye zivuga ko zariganyijwe imitungo kandi igihugu cyariyemeje guca iki kibazo.

Yagize ati “Ndanenga by’umwihariko bamwe mu bacitse ku icumu basigaranye imfubyi bakaziriganya imitungo zasigaranye, kuko nakira ibyo bibazo byimitungo y’abo bana b’imfubyi 99%.”

Avuga ko nubwo imitungo bayinyazwe ariko bicye basigaranye batagomba kubigiraramo ubusambo no kwikunda barya iby’abana bakagombye kurengera, kandi ibyo bireba buri Munyarwanda.

Abaturage bitabiriye umuhango wo gushyingura ku rwibutso rwa Rusiga.
Abaturage bitabiriye umuhango wo gushyingura ku rwibutso rwa Rusiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Emmanuel Kayiranga, yavuze ko kubijyanye n’imanza z’imitungo y’abacitse ku icumu yangijwe bagiye gukora ubukangurambaga abatarishyura bakishyura vuba.

yagize ati “Icyifuzo cyacu nk’ubuyobozi ni uko izo manza zakabaye zararangiye, ariko ko guhera ku itariki 9 Gicrasi 2016 bihuriranye n’icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko tuzongera dukangurire abarimo imitungo kwishyura.

Abafite ubushobozi bishyure vuba bitarenze ukwezi kwa karindwi tugana mu kwibohora.”

Yavuze ko abadafite ubushobozi cyangwa imanza zirimo ibindi bibazo bigoranye cyane hazarebwa uburyo byakemuka vuba, iyo mitungo igafasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mukosore title y’iyi nkuru, yavuze 99% by’ibibazo by’abana bacitse ku icumu CNLG yakira, ntago ari 99% by’abana bacitse ku icumu muri rusange

Alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Birababaje ahubwo kuba bihora mumvugo kdi ibibazo byinshi bikomezwa Nubuyobozi bubishinzwe. ibiba byose binyura mumaso yinzego z leta kdi bikurikije amategeko

Musafiri yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

BIRABABAJE KUMVA UMUNTU WAROKOTSE AHEMUKIRA IMFUBYI YA JENOSIDE

c yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka