Uwarokotse Jenoside yagabiye itungo ry’ishimwe uwamuhishe

Uwitije Xavera warokokeye Jenoside mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, yagabiye ihene Gasana Charles wamuhishe akanamutangira amafaranga muri Jenoside akabasha kurokoka.

Byabaye ku wa 13 Mata 2016 ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo mu Murenge wa Rurenge.

Gasana amaze kwakira itungo ry'ishimwe.
Gasana amaze kwakira itungo ry’ishimwe.

Uwitije Xavera na Gasana Charles bari abaturanyi mu cyahoze kitwa Segiteri Kaberangwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu magambo make yuzuye imbamutima,Uwitije Xavera yavuze ko atabona icyo aha uwamuhishe kubera ineza yamugiriye ndetse akanamutangira amafaranga amugura ku bicanyi bari bagiye kumwica.

Yagize ati “Ntabwo navuga byinshi, nagiraga ngo nshimire uyu mugabo Gasana kuko yangiriye neza akampisha muri Jenoside akanantangira amafaranga ngo sinicwe. Namugeneye iri tungo nk’ishimwe ngira ngo na we rizamugirire akamaro.”

Gasana Charles, nyuma yo kwakira iyi mpano yashimiye Uwitije wazirikanye iyo neza akaba ayimwituye.

Yakomeje avuga ko bitanga isomo ko kugira neza ari byiza, anashima nyina wahoraga amusaba kwirinda kwivanga muri Jenoside no gusahura iby’abandi.

Yagize ati “Naramuhishe abicanyi baraza baramunyaka mu nzu aho nari namuhishe bamujyana kumwica ndabatakambira nabaha amafaranga ibihumbi bitatu(3000Frs) baramureka nuko abasha kubaho ararokoka.”

Ubuhamya bw’abarokokeye muri uyu murenge bwagaragaza ko kwica abatutsi bo muri ako gace byatangijwe n’interahamwe zaturutse ahitwa “Gasetsa”(umurenge wa Remera ubu), aho zari zaratojwe na Col Rwagafirita wahavukaga, maze bafatanya n’interahamwe z’i Kaberangwe n’izari ziyobowe n’uwitwa Cyasa zari zaturutse ahitwa Kabirizi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugese mu Murenge wa Rurenge ahasorejwe icyumweru cy’icyunamo, hashyinguwe imibiri isaga 1400 y’abatutsi bahaguye muri Jenoside.

Kubera ko uru rwibutso rutameze neza hateganijwe ko iyi mibiri izimurirwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo,u bu rwamaze kuzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka