Ubumenyi bw’abanyeshuri bukwiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi wa Kaminuza Yigenga y’Abalayiki b’Abadivantisiti (UNILAK), Dr Ngamije Jean, asaba abanyeshuri gukoresha ubumenyi bafite bagatanga ubutumwa bwo kurwanya Jenoside.

Byavugiwe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye muri UNILAK, kuri uyu wa 28 Mata 2016, aho abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bahawe ibiganiro binyuranye ndetse n’ubutumwa bujyanye no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Abanyeshuri bitabiriye umuhango wo kwibuka muri UNILAK.
Abanyeshuri bitabiriye umuhango wo kwibuka muri UNILAK.

Umuyobozi wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, avuga ko abanyeshuri b’iki kigo bafite ubutumwa batanga kuko na bo babuhawe.

Yagize ati “Icyifuzo ni uko aba banyeshuri bajyana ubutumwa mu miryango yabo no mu baturanyi, bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakabigiramo uruhare bose. Nibiba ngombwa kwandika bandike cyangwa bakoreshe imbwirwaruhame kuko bafite icyo batanga, ariko iranduke burundu.”

Akomeza avuga ko kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside bitoroshye kubera ukuntu yari yacengejwe mu bantu, ariko ngo kuyirwanya ni uguhozaho kandi ngo afite icyizere ko izashira.

Umwe mu banyeshuri bo muri UNILAK, Mukamisha Margo, avuga ko abagifite ingengabitekerezo ari abo kwegerwa, bakumvishwa ububi bwayo.

Ati “Twebwe abarokotse Jenoside n’abandi bafite imyumvire mizima, ni twe tugomba kubegera tukabaganiriza, tukabereka ko tubari hafi, ko turi bamwe, bityo bakazageraho bakamenya ukuri.”

Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr. Ngamije Jean n'abandi bayobozi bifatanyije n'abanyeshuri kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr. Ngamije Jean n’abandi bayobozi bifatanyije n’abanyeshuri kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nikuze Donatien wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) muri uyu muhango, avuga ko abakoze Jenoside bataba bashaka ko ukuri kwayo kujya ahagaragara.

Yagize ati “Abahakana bakanapfobya Jenoside ahanini baba bari no mu bayikoze, bumva ko buri gihe uko hari ibishobora kugaragaza ibyabaye ari ikibazo kuri bo, ari yo mpamvu dusabwa kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside kuko bisibanganye baba bageze ku mugambi wabo wo kuyipfobya.”

Yakomeje asaba urubyiruko gushyira ingufu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo iyo itaza kubaho na Jenoside ntiyari kuba yarabaye.

Uyu muhango kandi waranzwe n’ubuhamya butandukanye bw’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’indirimbo zijyanye n’iki gihe cyo kwibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka