Kutita ku bibazo by’abarokotse Jenoside bijye bifatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside-Ibuka

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko no kutita ku bibazo by’abacitse ku icumu kw’abayobozi bikwiye gufatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yabivugiye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye kuri uyu wa 25 Mata 2016 ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanashyingura mu cyubahiro imibiri itandatu y’abatutsi bishwe muri Jenoside.

Prof Jean Pierre Dusingizemungu, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw'igihugu, asaba ko abatita ku bibazo by'abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bajya bafatwa nk'abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Prof Jean Pierre Dusingizemungu, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, asaba ko abatita ku bibazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bajya bafatwa nk’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Hari ibigenerwa abacitse ku icumu batishoboye usanga bitabagereraho igihe, cyangwa se ugasanga abayobozi mu nzego z’ibanze zitandukanye batanashaka kumva ubabwira ibibazo by’abacitse ku icumu. Twe tubona yuko n’abongabo baba bafite ingengabitekerezo tumaze iminsi twamagana.”

Yunzemo ati “Nibaza ko udakemura ibyo bibazo na we itegeko rikwiye kuzareba uburyo rimushyira mu barangwa n’ingengabitekerezo.”

Ibi ngo abivugira ko niba igihugu gitanga ubushobozi kugira ngo abacitse ku icumu biyubake, bubakirwe amazu babone aho baba, bivuze, bige, bitumvikana ukuntu umuyobozi yatinyuka ubwo bushobozi akabwangiza, akabwikubira, ibyo bibazo ntabikemure.

Yanifuje ko gushakira umuti ibibazo by’abacitse ku icumu, cyane cyane abatishoboye, byagombye gushingirwaho mu gushima cyangwa kwirukana abayobozi.

Ati “Kuba umuntu adakemura ibibazo by’abacitse ku icumu batishoboye byakagombye kuba impamvu ituma umuntu bamwirukana mu kazi.”

Prof. Dusingizemungu yanashimiye Umuyobozi w’Akarere ka Huye kuba bita ku kubaka no kubungabunga inzibutso za jenoside, maze yibaza n’impamvu hari uturere tutabyitaho. Ati “Aho bayobora nta ngengo y’imari nk’iyo ubona ukagira ibyo utunganya?”

Mu bitabiriye kwibuka i Mbazi harimo Visi Perezidante wa Sena, Hon. Fatou Harerimana na Hon.Senateri Jean de Dieu Mucyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Urakoze president wa Ibuka! Ntibyumvikana ukuntu abacitse ku icumu bakomeje kubaho nabi no gutotezwa n’ababiciye! Ndavuga cyane abo mu cyaro. Mu gihe abayobozi ntacyo babikozeho bajye babibazwa rwose. Nta ngengabitekerezo irenze iyo. Uwishe n’umuhishiriye bijya kuba kimwe, uwiba imfubyi n’umupfakazi we ntibizagarukira mu isi gusa no mu ijuru azabibazwa. Bitumye ntekereza utuzu abacitse ku icumu babamo tutagira amadirishya ahagije, ibyondo gusa ukagira ngo ikiraro. Nyamara ba nyiri ukuzubaka si yo mafaranga baba barahawe. Bagira kudakora akazi neza bakanagavura!Kdi iyo mishingababa bayihembewe akayabo! Umuco wo gukora inshingano zacu uko bikwiye wagiye he? Genda Rwanda warakubititse

Adeline yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Bwana muyobozi, kwita kubibazo byabarokotse Genocide ni inshingano ya buri Munyarwanda. ariko nagiraga ngo ngukosore, kuko uvuze yuko umuyobozi utujuje inshingano ze zo gukemura icyibazo cyuwarokotse genocide ari INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE, waba utandukiriye ucyiye kuvangamwo namaranga mutima yawe. Please tubanze tumenye INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE NICYI?

Muri macye rero numva uwo muyobozi yazira kutuzuza cyimwe munshingano afite utarengereye ngo umurege ingengabitekerezo ya genocide.nkumushinja cyaha icyo cyirego nukizana ucyo sinzacyakira.

murakoze kwihangana. kandi nzi neza nubwo uhagarariye IBUKA nawe uwagusuzuma yasanga utuzuza inshingano zawe neza.

BISUMBA UKUBOKO yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Kutita ku barokotse jenocide utabagezaho ibyo bagenerwa cg ukabyikubira ntabwo iteka biterwa n’ingengabitekerezo ya jenocide,kuko bishobora guterwa na ruswa, inda nini cg kwikunda bikabije.Urugero ni bamwe mu barokotse jenocide bigabije imitungo ya benewabo bapfuye bakayihuguza impfubyi cg abapfakazi b’abo bapfuye.Abagiye biba amafaranga yagenewe kubakira abarokotse batishoboye si abakwiye gukekwaho ingengabitekerezo.

Laurien yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka