Ingengabitekerezo ya Jenoside yaragabanutse mu Rwanda, hanze iba ikigugu-CNLG

Nyuma y’ubushakashatsi bwa Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) buvuga ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside batakiri benshi, hanze y’igihugu ho ngo yahindutse "ikigugu".

Ministiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, nk’umwe mu bashimangiye ubushakashatsi bwa CNLG, arizeza ishyirwaho ry’ingamba zo kwigisha no kuvuguruza amakuru apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG imurika ubushakashatsi ku ngengabitekerezo ya Jenoside imbere y' abayobozi batandukanye, abashakashatsi n'abarimu ba kaminuza.
CNLG imurika ubushakashatsi ku ngengabitekerezo ya Jenoside imbere y’ abayobozi batandukanye, abashakashatsi n’abarimu ba kaminuza.

Kuri uyu wa 19 Mata, 2016, CNLG yamuritse ubushakashatsi bubiri buvuga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi kuva muri 1959-1994; ndetse n’imiterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda kuva 1995-2015.

CNLG ivuga ko mu bantu 180 bari mu byiciro binyuranye by’ubukure n’ubumenyi babajijwe mu turere twose uko ari 30, ababarirwa muri 16% bagaragaza ko mu Rwanda hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside; ariko ngo uko imyaka igenda irarushaho kugabanuka mu gihugu imbere.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu barimo ba Ministiri ndetse n’abarimu hamwe n’abashakashatsi muri za kaminuza, batangaje ko mu Rwanda nta kibazo gikomeye gihari, ahubwo bagasaba gushyira ingufu mu kwigisha mu mahanga Abanyarwanda n’abandi bose bashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana yagize ati "Ndabona ingengabitekerezo ya Jenoside y’ikigugu isigaye hanze y’Igihugu. Hakenewe inyigisho, kubeshyuza amakuru y’abahakana bakanapfobya Jenoside".

Abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo n'abaministiri, bitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi bwa CNLG ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo n’abaministiri, bitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi bwa CNLG ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Ministiri w’Urubyiruko yijeje ko ubushakashatsi bwagaragajwe buzakwirakwizwa mu bantu benshi bashoboka hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igiye gukomeza yigishwamo ubu bushakashatsi bwa CNLG.

Ministiri w’Umuco na Sporo, Uwacu Julienne, na we wumvise ibyakozwe na CNLG, ashima ireme ry’ayo makuru yanditse mu bitabo by’ubushakashatsi, agasaba ko yakwigishwa abantu bazategurwamo "abarinzi b’igihango" b’ejo hazaza.

CNLG ivuga ko ibihe ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragayemo cyane, ari mu bihe imanza za gacaca zacibwaga ndetse no mu bihe byo kwibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka