Ingengabitekerezo ya Jenoside ni nk’uburozi kuko butajya buba buke-CNLG
Abafite ingengabitekerezo ngo si benshi ariko batarwanyijwe yakwirakwira mu Banyarwada, kuko igereranywa n’uburozi bwica imbaga ari buke.
Byavugiwe mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali (BK) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabaye kuri uyu wa 23 Mata 2016, ukabanzirizwa n’urugendo rwabagejeje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Uwari uhagarariye Komisiyo yo Kurwanya Jenoside (CNLG) muri uyu muhango, Rutagengwa Philibert, yavuze ko kwibuka ari uburyo bwiza bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Haherutse kuvugwa abantu bagera kuri 40 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside, uyu mubare ni muto muri miliyoni 12 z’Abanyarwanda, ariko njye nyigereranya n’uburozi kuko butajya buba buke, uko bungana kose bwica benshi mu babuhawe ari yo mpamvu tugomba kuyirwanya byimazeyo”.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, avuga ko igikorwa bakoze kigamije gukomeza kwibuka abazize Jenoside biga n’amateka yayiranze.
Ati “Buri mwaka twibuka abazize Jenoside ariko tukaniyibutsa amateka yayo kuko ari na ho duhera tuyirwanya cyane ko bamwe muri twe yabaye badahari cyangwa ari bato cyane, ari yo mpamvu twaje hano ku rwibutso rushyinguye ayo mateka”.
Akomeza avuga ko bibafasha kandi gushyigikira gahunda ya Leta yo gusigasira ubumwe n’amahoro igihugu cyagezeho, kuko ngo kutibuka byasubiza inyuma iyi ntambwe nziza u Rwanda rugezeho.
Uwari uhagarariye imiryango y’abibukwaga, Rugambwa Ambroise, ashimira BK kuba ifata umwanya wo kwibuka abahoze ari abakozi bayo bazize uko bavutse, ndetse ikanita ku barokotse bo mu miryango yabo.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyateguwe na BK ifatanyije na sosiyete icuruza ibikomoka kuri peterori ya KOBIL, bakaba babanje gusura abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Kamonyi, aho babagabiye inka 21 mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.
BK yiyemeje gukora iki gikorwa buri mwaka, ubuyobozi bwayo bukavuga ko bumaze gutanga inka 50 ku miryango inyuranye y’abarokotse Jenoside batishoboye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|